Israel: Bisi eshatu zaturikijwe n’ibisasu
Polisi ya Israel yatangaje ko bisi eshatu zaturikiye mu mujyi wa Tel Aviv, bikekwa ko ari igitero cy’iterabwoba zagabweho.
Ku wa 20 Gashyantare 2025 ni bwo izi bisi zitwara abagenzi zaturikiye mu gace ka Bat Yam kari mu majyepfo ya Tel Aviv. Byagaragaye ko hari izindi zari zitezemo ibisasu zitigeze ziturika.
Polisi yemeje ko nta muntu wahasize ubuzima cyangwa se ngo hagire ukomereka, dore ko izi bisi ubwo zaturikaga nta bantu bari bazirimo.
Umuvugizi wa Polisi ya Israel, Aryeh Doron, yatangaje ko bikekwako iri turika ryaba ari igitero cy’iterabwoba gusa ko hakiri kare kugira ngo babyemeze.
Yagize ati “Twaba turi abanyamahirwe mu gihe aba baterabwoba baba bashyize ibiturika ku gihe kitari cyo, gusa haracyari kare ko twabyemeza.”
Aryeh yavuze ko hari isano iri hagati y’iri turika n’ibikorwa by’iterabwoba bituruka muri Palestine kuko ngo ibisasu byahabonetse bisa n’ibiheruka kuboneka mu ntara ya West Bank.
Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga, kimwe mu bisasu cyariho ubutumwa buvuga buti “Kwihorera guturutse i Tulkarem.”
Nyuma y’aho izi bisi zituritse, Minisitiri w’Ubwikorezi, Miri Regev, yahagaritse ingendo za bisi zose na gari ya moshi kugira ngo bibanze bisakwe.
Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, we yategetse igisirikare cya Israel gutangira “ibikorwa bikomeye byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri iki gihugu.”