Politiki

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda mu Rugendo-shuri muri Qatar

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Andrew Nyamvumba riri muri Qatar mu rugendo-shuri rw’icyumweru, aho ryatangiye gusura ibigo bitandukanye byo muri iki gihugu.

Nk’uko byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025, iri tsinda ryasuye ishuri rya gisirikare rya Joaan Bin Jassim College n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (National Defence College), rikirwa n’abayobozi bakuru b’ibi bigo.

Mu bikorwa biteganyijwe muri uru rugendo, izi ntumwa zizanasura ibigo binyuranye birimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Al Jazeera, ibiro bya Qatar Olympic, ndetse n’inzu ndangamateka ya siporo.

Uru rugendo ruje rukurikira isoza ry’amahugurwa y’abasirikare icyenda ba RDF, barimo abarangije amasomo mu mashuri ya gisirikare yo muri Qatar nyuma y’imyaka ine y’amahugurwa.