INES Ruhengeri yashimiye Perezida Kagame mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ibonye izuba
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya INES Ruhengeri ubu imaze imyaka 20 ibonye izuba inatanga amasomo atandukanye nka Kaminuza, bwashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wagaragaje ko imvugo ye ariyo ngiro bigatuma iri shuri riba ubukombe no kwaguka mu mikorere yaryo yo gutanga uburere n’ubumenyi.
Ni birori byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana.
Ku wa Mbere ku itariki ya 30 Kamena 2003 ni bwo Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ku mirimo yo kubaka INES-Ruhengeri, mbere y’uko iyi Kaminuza itangira gutanga amasomo ku wa 17 Ugushyingo muri uwo mwaka.
Mgr Harolimana kuri ubu uhagarariye iriya kaminuza mu rwego rw’amategeko ndetse akanayibera Umuyobozi Mukuru, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 20 yayo yashimiye Perezida Kagame kuba atarahwemye gushyigikira INES-Ruhengeri; ibyatumye iyi Kaminuza igera ku ntego zo gutanga “uburezi, ubushobozi n’uburere bifite ireme”.
Ati: “Turashimira by’umwihariko Paul Kagame, nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yemeye kuza hano i Musanze gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iyi Kaminuza. Icyo gikorwa cyaduteye imbaraga zidasanzwe.”
Perezida Paul Kagame ubwo yari amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako za INES-Ruhengeri, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa butanga isezerano ry’uko azashyigikira iriya Kaminuza mu “buryo bushoboka bwose.”
Mgr Harolimana yamushimiye kubera ko “imvugo ye ni yo ngiro koko.”
Abandi bashimiwe ni abagize uruhare mu ivuka rya INES-Ruhengeri kandi bakomeje kuyishyigikira umunsi ku wundi, ndetse n’abanyeshuri bayigiriye icyizere bakemera kuyigana.
Abashimiwe by’umwihariko barimo Mgr Kizito Bahujimihigo (yahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri) uri mu banahawe impano, nyuma yo kuba uwa mbere wagize igitekerezo cyo kubaka INES-Ruhengeri.
Kugeza ubu nyuma y’imyaka 20 INES ishinzwe, yavuye ku rwego rwo gutanga amasomo ku rwego rw’abanyeshuri b’imbere mu gihugu ihinduka Kaminuza Mpuzamahanga.
Iyi Kaminuza yigamo abanyeshuri 502 baturuka mu bihugu 14 byo hirya no hino muri Afurika, bakaba bagize 12% by’abanyeshuri bose ifite.
Minisitiri w’Uburezi Dr, Twagirayezu Gaspard mu ijambo rye, yashimiye aba banyeshuri ku bwo guhitamo kuza kwiga muri INES-Ruhengeri.
Ati: “Mwarakoze guhitamo kuza kwiga mu Rwanda, kandi twishimiye cyane kubagira hano.”
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko mu myaka 20 ishize INES-Ruhengeri “yatanze umusanzu ufatika ku iterambere ry’uburezi bw’u Rwanda ndetse n’iterambere ry’ubukungu ry’igihugu cyacu.”
Yavuze ko ari intambwe iyi kaminuza yateye binyuze mu kuba ku ruhembe rwo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya, binyuze mu kugirana imikoranire n’abari mu ruganda rw’uburezi, guteza imbere ukwihangira imirimo ndetse no gukora ibikorwa biteza imbere abaturage.
Ibi ngo byafashije iri shuri gutyaza abanyeshuri binyuze mu kubaha ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo.
Ni ubumenyi budafasha abiga muri iyi Kaminuza gusa, ko ahubwo bunagirira umumaro abaturage batuye hafi y’iyi Kaminuza binyuze mu kubahindurira imibereho.
Minisitiri Gaspard Twagirayezu kandi yagaragaje ko urwego INES-Ruhengeri imaze kugeraho rushimangirwa no kuba yaramaze “kureshya abanyeshuri n’abarezi b’abanyamahanga”, ayisaba gukomerezaho mu gutanga uburezi bufite ireme nkenerwa ku isoko ry’umurimo.
INES-Ruhengeri yatangiye yitwa Kaminuza Mpuzamahanga y’u Rwanda (Université International au Rwanda) mbere yo guhindurirwa izina.
Mu myaka 20 iyi Kaminuza imaze itanga amasomo y’Icyiciro cya Kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza mu mashami atandukanye.
Mu ntego iyi Kaminuza ifite harimo kongera amashami y’ibyo yigisha n’amashuri (Colleges) byibura atatu, birimo icya Biomedical Institute kizajya cyigisha ibijyanye n’ubuvuzi, icy’ingufu zisubura ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Indimi gikora neza.
Ni ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi mu nzego bwite za Leta, iz’umutekano, abihaye Imana, abarerewe muri iyi Kaminuza, abayirereramo n’abandi. Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard ni we wari umushyitsi mukuru.