Politiki

Impfu zituruka ku Kwiyahura mu Ngabo za Israel zikomeje Kuzamuka

Intambara iri hagati ya Israel na Hamas ikomeje gusiga ingaruka zikomeye ku basirikare ba Israel [IDF], aho raporo nshya yerekanye ko umubare w’abiyahura ukomeje kwiyongera. Kuva iyi ntambara yatangira, abasirikare 28 bamaze kwiyambura ubuzima, ukaba ari umubare utigeze uboneka mu myaka 13 ishize.

Muri 2024, IDF yatangaje ko abasirikare 21 biyahuye, barimo 10 babikoze mbere y’ibitero byagabwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023. Uyu mubare wazamutse ugereranyije n’abasirikare 17 biyahuye mu 2023, 14 mu 2022, na 11 mu 2021.

Byagaragajwe ko abiyahuye benshi ari inkeragutabara zari zimaze igihe gito zitabajwe mu rugamba. Kugira ngo iki kibazo gikemurwe, IDF yashyizeho ingamba zirimo umurongo utishyurwa ukora amasaha 24, kongera umubare w’abaganga b’indwara zo mu mutwe, no gufungura ivuriro ritanga serivisi zifasha abahuye n’ihungabana ry’intambara.

Mu mibare rusange, kuva intambara yatangira, abasirikare n’inkeragutabara 891 ba IDF bamaze guhitanwa n’intambara, mu gihe abandi 5,569 bakomeretse.