Imikino

Ikipe ya Yanga SC yashyize mukeba wayo Simba SC mu kagozi

Ikipe ya Yanga SC yatangaje ko idashyigikiye icyemezo cyo gusubika umukino wa Kariakoo Derby wari uteganyijwe ku itariki ya 8 Werurwe 2025 kuri Stade Benjamin Mkapa.

Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi Bukuru bwa Yanga ku wa 9 Werurwe 2025, iyi kipe yasabye ko igomba guhabwa intsinzi kuko ikipe ya Simba SC yanze gukina umukino.

Yanga yagaragaje ko yakoze imyiteguro yose uko amategeko abiteganya, harimo no kwitabira inama ya tekiniki yabereye kuri Hotel Spice i Dar es Salaam ku wa 7 Werurwe 2025. Icyakora, ubuyobozi bwa Yanga bwemeje ko Simba SC itigeze isaba uburenganzira bwo gukoresha Stade Mkapa mbere y’umukino, nk’uko amategeko abiteganya.

Mu ijoro ryo ku wa 7 Werurwe, Simba SC yageze kuri stade ishaka kuhakorera imyitozo ariko ntiyemererwa kwinjira kuko itari yabanje kubisaba. Ibi ngo ni byo byatumye Simba ifata icyemezo cyo kwanga gukina umukino nyirizina ku munsi wakurikiyeho.

Muri iri tangazo, Yanga SC yagaragaje imyanzuro ikomeye:

Gusaba guhabwa amanota atatu nk’uko amategeko abiteganya igihe ikipe imwe yanze gukina.
Kwemeza ko itazemera gukina umukino wa nimero 184 ku matariki ayo ari yo yose yashyirwaho.
Guhamya ko itakigirira icyizere Komite iyobora Shampiyona ya Tanzania iyobowe na Steven Mnguto na Almas Kasongo, bityo igasaba ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (TFF) ribakuraho rikabasimbuza abayobozi bashya b’inyangamugayo bazaharanira inyungu rusange z’umupira w’amaguru muri Tanzania.
Yanga SC yasabye TFF gusesa Bodi ya Shampiyona no gushyiraho ubuyobozi bushya bushoboye gucunga neza imigendekere y’irushanwa kandi bwimakaza ubunyamwuga.
Yanga yasabye abakunzi bayo gukomeza gutuza mu gihe ubuyobozi bukomeza gusaba ko amategeko yubahirizwa.