Igisirikare cya Uganda cyafashe ingamba zo gukaza umutekano ku mipaka yacyo na Congo
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyashyizeho ingamba nshya zo gukaza umutekano ku mupaka wacyo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi bibaye nyuma y’aho umutwe wa M23 ugenzura ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu ya Ruguru, harimo n’umujyi wa Goma.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, UPDF yavuze ko izi ngamba z’ubwirinzi zizakomeza kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo.
Intego nyamukuru ni ukugira ngo habeho uburyo bwo gukumira imitwe yitwaje intwaro, nka ADF, ishobora kwinjira mu bibazo by’umutekano muke bimaze igihe byugarije aka gace.
Uganda na Congo zisanzwe zifitanye ubufatanye mu guhashya iyi mitwe, by’umwihariko umutwe wa ADF, umaze imyaka irenga 20 ukorera muri RDC, cyane cyane mu Ntara ya Ituri. Mu Ugushyingo 2021, ingabo z’ibihugu byombi zatangije ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bizwi nka Operasiyo Shujaa, bigamije guca intege uyu mutwe. Gusa, nubwo ibi bikorwa bikomeje, ibikorwa bya ADF ntibirahagarara burundu.
Ku rundi ruhande, hari abashobora kubona izi ngamba nk’uburyo Uganda iri kwitegura ibishobora kuba, nyuma y’aho Leta ya Congo itangaje amagambo akomeye yerekeye umubano wayo n’u Rwanda.
Ibi byiyongeraho imyigaragambyo yabereye i Kinshasa nyuma y’ifatwa rya Goma, aho ibiro by’ambasade z’ibihugu nka Rwanda, Uganda, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ububiligi byatewe ndetse bikanangizwa.
Iyi myitwarire yafashwe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi, ndetse ibihugu byibasiwe byamaganye bikomeye ibi bikorwa.