Politiki

Igisirikare cya DRCongo, abacancuro n’intwaro hafi ya byose biri i Goma kubera M23

Igisirikare cya Leta ya RDC aricyo FARDC gifatanyije na FDLR,Abacancuro,Ingabo z’u Burundi na Wazalendo,biravgwa ko basutse intwaro zikomeye i Goma kugira ngo bayirinde gufatwa na M23.

Amakuru yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, avuga ko FARDC yamaze kuzana abasirikare benshi guhangana na M23 ndetse ngo na MONUSCO yamaze kubiyungaho.

Bivugwa ko Igisirikare [FARDC] cyamaze koherezwa ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’abasirikare guhangana na M23.

Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike Kaiko; mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Za batayo n’ibikoresho bya FARDC byageze i Goma, mu rwego rwo kurinda abaturage no kubohoza ahafashwe.”

Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yanagaragaje abasirikare benshi bari guhabwa amabwiriza ndetse n’imwe mu modoka z’intambara yoherejwe muri aka gace.

Ni mu gihe umutwe wa M23, wo uherutse gutangaza ko udashishikajwe no gufata uyu mujyi wa Goma, ahubwo ko uzajya ujya guhangana n’ahaturuka ibitero biwushegesha.

M23 bivugwa ko ishobora gufata Goma kubera ko hari guturuka ibisasu izi ngabo zibumbiye hamwe ziri kubarasaho kandi yarahiye ko izajya ihagarika kandi ikaka intwaro ziremereye zirasa ibitwaro mu basivili isanze abazirashisha aho bari.

MONUSCO yiyunze kuri FARDC kugira ngo bakore Operation bise Springbok yo guhasha M23.