Icyo Perezida Kagame avuga ku bihugu bikomeje gukangisha gufatira u Rwanda ibihano
Perezida Paul Kagame yasubije ibihugu bitandukanye bikomeje gukangisha u Rwanda ibihano, agaragaza ko yahitamo guhanwa aho kugira ngo umutekano w’u Rwanda ubangamirwe.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique.
Ni ikiganiro cyabaye mu gihe ibihugu nk’u Bubiligi, u Bwongereza n’u Budage bimaze igihe biteguje u Rwanda ko bishobora kuruhagarikira inkunga, byaba ngombwa rukaba rwanafatirwa ibihano bitandukanye.
U Rwanda rushinjwa n’ibi bihugu kuba ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23 umaze imyaka irenga itatu urwana n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe kuri ubu uragenzura ibice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo n’Umujyi wa Goma, nyuma yo kuwirukanamo Ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu by’u Bubiligi n’u Budage bikomeje gukangisha u Rwanda ibihano, nyamara bizi neza ko bifite uruhare mu mateka y’ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Yavuze ko nta bwoba atewe no kuba ibi bihugu byahana u Rwanda nk’uko bikomeje kubivuga.
Ati: “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko amateka u Rwanda rwanyuzemo mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi yarukomereye cyane, bityo ko nta bihe bigoye rwanyuramo kuyarusha.
Yunzemo ati: “Icyo nababwira rero kiroroshye. Ni ya nkuru y’umugore nababwiye mu ijambo ryanjye mu Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30 mu 2024. Mbere yo kumwica, abicanyi bamusabye guhitamo urupfu yifuza. Igisubizo cye, yabaciriye mu maso.”