Politiki

Icyateye Perezida Joe Biden guhagarika kwiyamamariza indi manda

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, Perezida Joe Biden yagejeje ijambo ku gihugu cye mu biro bye (Oval) aho yasobanuye impamvu yihishe inyuma yo kuva mu bakandida biyamamariza kuyobora iki gihugu.

Ni ijambo rya mbere atanze nyuma yo gutangaza umwanzuro udasanzwe ko yemeye kuv mu biyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu maze agashyigikira Kamala Harriss wari umwungirije.

Perezida Biden yavuze ko bitoroshye gukomeza ubumwe mu ishyaka ahubwo ko byamusabye gutamba ibyifuzo bye ku giti cye agashyira imbere ibikwiriye.

Yagize Ati: “nishimira ibi biro. Ariko nkunda igihugu cyanjye kurushaho. Natewe ishema no kubakorea nka Perezida wanyu ariko icyemezo nafashe byari mu rwego rwo gushyigikira Demokarasi kuko ariyo y’ingenzi kuruta ibindi. Gusa nkura imbaraga n’ibyishimo mu gukorera abaturage b’Amerika.”

Uyu mukambwe w’imyaka 81 umaze iminsi anasanzwemo indwara ya COVID, yari amaze igihe asabwa guhagarika ibikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.

Tariki 21 Nyakanga 2024, bbinyuze mu itangazo Joe Biden yashyize hanze, nibwo yamenyesheje Abanyamerika ko yahagaritse urugendo rwo gukomeza guhatanira kubayobora.

Kuri ubu abakandida bahataniye uyu mwanya akaba ari Kamala Hariss na Donald Trump