Icyagendeweho kugira ngo u Rwanda rushyikirize Salman Khan u Buhinde
Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, inzego z’ubutabera mu Rwanda zashyikirije u Buhinde Salman Rehman Khan, umuturage wabwo ushinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na byo. Icyo gikorwa cyabaye ku bufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano z’ibihugu byombi, ndetse n’ubufasha bwa Interpol.
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’u Buhinde gishinzwe ibikorwa mpuzamahanga mu bugenzacyaha (CBI), cyakoranye na NIA (Ikigo cy’u Buhinde gishinzwe iperereza) hamwe na Biro ya Interpol i Kigali kugira ngo bashakishe uregwa. Salman Rehman Khan yashakishwaga kubera gukorana n’umutwe w’iterabwoba witwa Lashkar-e-Taiba (LeT), ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.
CBI yatangaje ko uyu mugabo yari yaragize uruhare mu gutanga intwaro, amasasu, n’ibisasu byakoreshwaga mu bikorwa by’iterabwoba muri Bengaluru, ahanini bifitanye isano n’ibikorwa by’umutwe wa LeT. Ku wa 2 Kanama 2024, Interpol yari yashyize hanze itangazo ritukura rigamije kumushakisha ku rwego rw’isi, bityo inzego z’umutekano zose zikaba zarasabwe kumufata.
Salman yaje gufatwa ari mu Rwanda, asubizwa mu Buhinde ku wa 28 Ugushyingo 2024. Yashinjwaga kuba yaragize uruhare mu kwigisha iterabwoba no gushishikariza abantu kwinjira mu mutwe wa LeT ubwo yari afungiwe muri Gereza Nkuru ya Bengaluru, aho yigishijwe na T. Naseer, ufungiwe ibyaha by’iterabwoba.
Kuva mu 2020, Salman yabaye umuntu wa 17 woherejwe mu Buhinde avanywe mu kindi gihugu mu manza zikomeye z’iterabwoba ziregwa na NIA. Yahoze afungiwe ibyaha byo kurengera abana (POCSO) hagati ya 2018–2022, ariko nyuma yaje guhamwa n’ibyaha byo gukwirakwiza ibisasu no gufasha abandi baterabwoba.
Icyo gikorwa cyo kohereza uregwa cyashimangiye imikoranire ihamye y’ibihugu ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba. NIA yagaragaje ko Salman yari umwe mu bagerageje umugambi w’iterabwoba waburijwemo, bityo akajyanwa mu rukiko ngo aburanishwe ku byaha akekwaho