Politiki

Ibyo wamenya kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka ya Coaster yavaga Gicumbi yerekeza i Musanze

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, impanuka y’imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango 28 b’Umuryango FPR Inkotanyi yavuyemo urupfu rw’abantu barimo Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore wari umaze kumenyekana mu bikorwa by’iterambere mu Karere ka Gicumbi.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, ubwo imodoka yanyeraga ikava mu muhanda.

Nyirandama yahise yitaba Imana, mu gihe abandi bari kumwe na we barakomereka, bamwe bikabije abandi byoroheje.

Iyi ni Hoteli yari ahrutse.kuziza.mu karere ka Gicumbi

Nyirandama yari amaze igihe gito ashyize ku mugaragaro Nice Garden Hotel, hoteli nshya mu Mujyi wa Gicumbi yatashwe muri Kanama 2024.

Ni hoteli yakomotse ku murava no ku bushake bw’uyu mubyeyi watangiriye ku bushobozi buke, ariko akagera ku rwego rwo kwiyubakira ibikorwa remezo byagutse.

Abamumenye bemeza ko yari umugore w’icyitegererezo, waharaniraga kuzamura abandi mu iterambere.

Mutangana Alain Fabrice, uyobora urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gicumbi, yagize ati: “Nyirandama yari umuntu udasanzwe, wahoraga yihanganira ibigeragezo akagera ku nzozi ze.

Yashishikarizaga abandi gutinyuka no kwinjira mu bucuruzi, kandi ibikorwa bye byerekana ko atari amagambo gusa.”

Mu minsi yashize, ubwo hoteli ye nshya yatangiraga gukora, Nyirandama yavuze urugendo rutoroshye yanyuzemo.

Yatangiriye mu nzu y’icyumba kimwe ari nyirandarwemeye, akoresha ibikoresho by’ubutizanyo, ariko yaharaniraga gutera imbere kugeza ageze aho yihangira hoteli ye bwite.

Ibihe yanyuzemo byatumaga abantu benshi bamwubaha, ndetse byatanze urugero rwiza ku bandi bakorera mu rwego rw’amahoteli.

Nk’uko abakoranye na we babivuga, Nyirandama yari umwe mu bagore bafite icyerekezo mu iterambere.

Yari afite abakozi barenga 40 bakoraga mu mashami atandukanye y’iyi hoteli, harimo Gicumbi, Gakenke, na Rulindo.

Uretse kubafasha kubona akazi, yafatwaga nk’umuyobozi wicisha bugufi kandi uharanira iterambere ry’abamukikije.

Iyo mpanuka yabaye ubwo abo banyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bagiye mu nama yari iteganyijwe kubera mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Nyuma y’iyi mpanuka, inama yarasubitswe kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse ku bakomeretse, bakaba barajyanywe mu bitaro bitandukanye birimo Byumba, Kinihira, na CHUK.

Urupfu rwa Nyirandama Chantal rwababaje benshi, cyane cyane abo yari amaze guha icyizere cy’uko iterambere ridashingiye ku maboko y’abagabo gusa, ahubwo ko n’abagore bafite ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo. Ibyo yasize byakozwe bigaragaza umurage w’ubwitange n’umurava warangaga uyu mubyeyi.