Politiki

Ibyo Abasirikare ba FARDC bahungiye mu Rwanda barikuvuga

Bamwe mu basirikare ba FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) bahungiye mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa M23, aho bahisemo guhungira ku butaka bw’u Rwanda ngo barokore ubuzima bwabo.

Aba basirikare batangaje ko bakiriwe neza kandi bishimira uburyo ingabo z’u Rwanda zabitwaye.

Aba basirikare 25 binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa Grande Barrière, nyuma yo gutsindwa mu mirwano yari ihuje ingabo za leta ya Congo n’umutwe wa M23.

Mu kwinjira mu Rwanda, bakiriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, zibambura intwaro ndetse n’ibikoresho bya gisirikare bari bafite, mu rwego rwo kwirinda ko byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Bivugwa ko aba basirikare banasatswe, ndetse bamusangana urumogi mu byo bari bitwaje.

Umwe muri bo yagize ati: “Twari twarushye cyane kandi nta yindi nzira twari dusigaranye, bityo twafashe umwanzuro wo guhungira mu Rwanda. Twakiriwe neza kandi twageze aha amahoro.”

Ni mu gihe umutwe wa M23 wamenyesheje ko umujyi wa Goma wamaze kubohorwa, unatangaza ko abasirikare bari bahanganye n’uyu mutwe bashyikiriza imbunda zabo MONUSCO.

Icyakora, nubwo umujyi wa Goma watangajwe ko wabohowe, haracyumvikana amasasu mu bice bimwe byawo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Goma, aho bivugwa ko hari abasirikare banze gushyira intwaro hasi, bahitamo gukomeza kurwana kugeza ku ndunduro.