Ibyihariye mu kiganiro cya Donald Trump na Balack Obama
Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jimmy Carter, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagaragaye ikiganiro gito hagati ya Barack Obama na Donald Trump, ibyamaze kuba ingingo nyamukuru mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu muhango wabereye i Washington ku wa 9 Mutarama 2025, witabiriwe n’abayoboye Amerika, barimo Perezida Joe Biden n’abandi banyacyubahiro b’icyo gihugu. Muri iki gikorwa, Obama yagaragaye yicaye hafi ya Trump, aho baganiraga bucece bari kumwe n’abafasha babo.
Nubwo aba bombi bataherukanaga guhuza, amashusho yerekanye Trump yubaha Obama, aho byagaragaraga ko Obama ari we wateruraga ingingo bakaganiraho. Trump yakundaga kumwumva azunguza umutwe bigaragara ko yemeranya n’ibyo yabwirwaga.
Abahanga mu gusoma ibimenyetso by’iminwa bagaragaje ko bashobora kuba baganiraga ku ngingo zifite agaciro gakomeye. Jeremy Freeman, inzobere muri iyi ngeri, yavuze ko Obama ashobora kuba yaragarutse ku masezerano mpuzamahanga, aho yagize ati, “Twazabiganira neza ahandi hatuje, kuko iyi ari ingingo ikomeye.” Trump ngo yamusubije ati, “Nabivuyemo, ariko byari iby’ingenzi. Urabyumva, si byo?”
Ibitekerezo byinshi byagarutse ku ngingo Trump ashobora kuba yavugaga, cyane ko muri manda ye ya mbere yahagaritse amasezerano y’ingufu za kirimbuzi na Iran ndetse akanavanamo Amerika mu masezerano y’imihindagurikire y’ibihe.
Jeremy Freeman, wavuze ibyo bikaba byashoboraga kuganirwaho, ni umuhanga w’imyaka 16 watoje muri University College London, nubwo afite ubumuga bwo kutavuga.