Politiki

Ibivugwa ku ifatwa rya Prince Kid wafatiwe muri America

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wahamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yatawe muri yombi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE) avuga ko Prince Kid yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.

Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo yaninjiye muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amerika yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri kasho z’uru rwego, mbere y’uko hafatwa ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumukura muri Amerika.

Mu Ukwakira 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Mu Ugushyingo 2023, amakuru IGIHE yahawe na Me Nyembo Emelyne wunganiraga uyu mugabo mu bijyanye n’amategeko, yavuze ko batigeze bajurira icyemezo cy’Urukiko.

Ibyaha Prince Kid akurikiranyweho bishingiye ku ihohotera bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda yamaze igihe kinini ategura binyuze mu kigo cye, Rwanda Inspiration Backup.