Gisagara: Abasore 2 barashwe mu cyico
Abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, barashwe n’Umupolisi ubwo yabatahuraga aho bari bihishe nyuma yo gufata ku ngufu no kwica urubozo Mukandekezi Clementine.
Aba badore babonye bagiye gutabwa muri yombi,kubera ibyaha bakoze, barwanha Umupolisi wari ubaguye gitumo.
Abo basore bishe Mukandekezi w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save mu Kagari ka Munazi, nyuma y’uko bamusanze mu rugo rwe aho yibanaga, bagatobora inzu, bakamusambanya barangiza bakamwica ndetse bagatwara n’ibintu bimwe yari atunze.
Ubwo bamukoreraga ubu bugizi bwa nabi, nyakwigendera yavugije induru, abaturage batuye hafi aho barabyumva, bihutira gutabaza Polisi. Abumvise nyakwigendera ataka, bavuze ko yavugaga izina ry’umwe muri abo basore.
Saa Saba z’ijoro nibwo Abapolisi batabaye nyuma y’uko nayo yumvise induru. Abaturage bahise bifashisha imodoka y’Umuyobozi w’Umurenge bageza nyakwigendera kwa muganga ari naho yashiriyemo umwuka.
Polisi yahise ita muri yombi batatu bakekwa, bajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Save. Mu masaha y’igitondo ahagana Saa kumi n’imwe n’igice, nibwo byagaragaye ko batoboye kasho bagatoroka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bacukuye urukuta rwa kasho, bakuramo amatafari aba ariho banyura bacika. Umwe yitwa Nshimiyimana Eric w’imyaka 22 undi ni Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20.
Ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko batorotse, twatangiye kubashakisha. Mu masaha ya Saa Sita n’igice z’amanywa, nibwo babiri muri bo Umupolisi yabaguye gitumo aho bari bihishe, baramurwanya, arabarasa. Mugenzi wabo wa gatatu, we, witwa Gabiro Jean de Dieu yafashwe.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hari gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uburyo aba bakekwaho ubugizi bwa nabi babashije gucukura kasho bagatoroka n’icyihishe inyuma y’ubugome bakoreye Mukandekezi.
Amakuru IGIHE yahawe n’abaturage, ni uko umwe muri aba bagizi ba nabi witwa Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20, yari aherutse gufungurwa nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri ku cyaha cy’ubujura.
Yari yararekuwe kugira ngo arangize igihano yakatiwe n’inkiko ari hanze.
ACP Rutikanga yashimiye abaturage batabaje inzego z’umutekano, ndetse bakagira n’uruhare mu gutabara.
Ati “Turashima uruhare rw’abaturage badutabaje bakanaduha n’amakuru yatumye dufata abakekwa. Icyo twizeza Abaturarwanda ni uko Polisi itazahwema gukurikirana abantu bose bumva ko bakora ibyaha bagacika, umutekano w’Abaturarwanda ni inshingano yacu.”
Yasabye kandi abaturage gukomeza gutungira inzego z’umutekano agatoki ku bantu bose bagira uruhare mu byaha kugira ngo bikumirwe bitaraba.