Utuntu nutundi

Ese koko TikTok igiye nayo kwegukanwa n’umuherwe Elon musk?

TikTok yahakanye amakuru avuga ko u Bushinwa bushobora kwemerera Elon Musk kugura ibikorwa bya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko ayo makuru ari “ibihuha”.

Ibi byakurikiye inkuru ya Bloomberg yavugaga ko abayobozi b’u Bushinwa bari kuganira ku kuba ibikorwa bya TikTok muri Amerika byashobora kwegurirwa X (urubuga rwahoze rwitwa Twitter). Ibi byavuzwe mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rugomba gufata umwanzuro ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko risaba ko TikTok igurishwa cyangwa igahagarikwa burundu ku butaka bwa Amerika.

Guverinoma ya Perezida Biden ishinja TikTok gufasha u Bushinwa gutata amakuru y’Abanyamerika, bigatuma hashyirwa igitutu ku kwegurira ibyo bikorwa ibigo bitari iby’Abashinwa cyangwa ku kubihagarika. TikTok yakomeje gutangaza ko idafite umugambi wo kugurisha ibikorwa byayo muri Amerika.

Umuvugizi wa TikTok yatangaje ko nta cyo bashobora kuvuga ku makuru yiswe “ibihuha.”

Urukiko rw’Ikirenga rwateganyije gufata umwanzuro ku kibazo cya TikTok tariki 19 Mutarama 2025. Mu kwezi gushize, Donald Trump yasabye ko urukiko rwakwirinda gufata icyemezo kuri iki kibazo mbere y’uko yongera gusubira ku butegetsi, avuga ko yifuza kugishakira igisubizo cya politiki igihe yaba yongeye kuba Perezida.

Trump azarahirira kuyobora ku wa 20 Mutarama 2025, mu gihe igitutu ku rubuga rwa TikTok gikomeje kwiyongera muri Amerika.