DRC:Icyoba ni cyose kuri Tshisekedi ugoheka gato akarota intambara
Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye amatora y’umukuru w’igihugu abenshi bemeza ko yaranzwe n’akavuyo kenshi ahanini gakomoka ku mitegurire mibi yayo.
Ni amatora y’umukuru w’igihugu ari kuba ku nshuro ya Gatanu, Perezida Felix Tshisekedi akaba ari mu bakandida bari guhatanira umwanya nyuma yo kurangiza Manda ya mbere y’imyaka itanu ubu akaba ashaka indi ya kabiri nayo y’imyaka itanu.
Mu bakandida bose, Felix Tshisekedi niwe wagiye gutora akarewe,ibi ahanini bikaba byarakomotse kukuba afite imitima y’uko amatora ashobora kutagenda neza kubera imvururu z’intambara ziturutse ku bakandida batavuga rumwe nawe ndetse n’umurindi w’u Rwanda ahora ashyira mu majwi dore ko ari nayo turufu yashyiraga imbere ubwo yiyamamazaga.
Felix Tshisekedi yagaragaje icyoba cyinshi cyo kuba amatora yazamo gishegesha, mbere yo kujya gutora abanza yategeka ko inzira zose zinjira muri DRCongo zishyirwaho ingufuri haba izo mu mazi,mu kirere no ku butaka uri nyuma agaherayo,urimo imbere nawe agategereza mpaka saa sita z’ijoro zo kuwa 20 zishyira kuwa 21 Ukuboza 2023.
Uyu mukandida ari mu batumye amatora y’i Kinshasa akererwa gutangira dore ko we yatangiye gutora ku isaa Ine z’amanwa ,ubwo uduce tumwe twatangiye gutora saa tanu-saa sita gukomeza.
Ibi byarakaje bamwe mu baturage batangira gukubita imigeri udusanduku tw’amatora,impapuro ziratagurikana kugeza naho hari abatangiye gufata utu dusanduku bakadusimbukana hanze,inzego z’umutekano zigahugira mu rurwo zibirukankaho ngo zitugarure.
Abenshi bashinja Tshisekedi gutangira kwiba amajwi, amatora akiri mabisi ndetse na bamwe mu bakandida barimo Moise Katumbi na Martin Fayulu bamaze kugaragaza ko banenze bikomeye imitegurire yayo.
Fayulu we yavuze ko nyuma yo kumva ibizatangazwa na CENI, yiteguye kubyamagana yivuye inyuma ndetse aniyemeza ko azahagarara yemye agashyigikira abaturage kwigaragambya.
Felix Tshisekedi ubwoba ni bwose ko ashobora kutongera gushyika ari nayo mpamvu ashinjwa kugira uruhare mu mitegurire mibi y’aya matora kugira ngo abone uko yiba amajwi.
Ni mu gihe bamwe mu baturage ku biro by’itora kuri site zitandukanye, bumvikanaga mu majwi bavuga ko ibyago bikomeye Repubilika ya Congo yagira, ari ukongera kubona Tshisekedi yicaye muri uyu mwanya nka Perezida.
Indi nkuru yabanje
https://www.amashyuza.com/drc-umuturage-yateruye-agasanduku-kamatora-arakirukankanaamaf