Politiki

DRC yahinduye ibitekerezo ku mugambi wo kurandura burundu FDLR

Minisitiri w’ubabanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Wagner, yongeye gutera utwatsi gahunda yo gusenya burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, usanzwe ukorera ku butaka bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Gusenya burundu umutwe wa FDLR, ni umwanzuro wari uheruka gufatwa n’abakuriye ubutasi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, u Rwanda na Angola mu nama idasanzwe iheruka kubera i Rubavu mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu Cyumweru gishize, tariki ya 14/09/2024, nibwo dipolomasi y’u Rwanda na RDC bahuriye muri Angola na none mu nama yigiraga hamwe icyakorwa mu gukemura amakimbirane amaze igihe hagati ya RDC n’u Rwanda.

Gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR iri mu ngingo zimaze igihe ziganirwaho, ndetse amakuru avuga ko abakuru b’ubutasi bamaze kwemeranyaho uko ibi bihugu bizafatikanya ku wusenya.

Abaminisitiri b’ubabanye n’amahanga b’ibihugu byombi bari bamaze guhabwa raporo y’uburyo buzakorwa kugira ngo basenyagure FDLR, ariko ibi Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yamaze kuyitera umugongo.

Biri mu byanatumye nta myanzuro ifatirwa i Luanda mu Nama yari yahuje aba baminisitiri ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje. Amakuru ava i Luanda anahamya neza ko minisitiri Thérèse Wagner yateye utwatsi iyo gahunda, mu gihe byari byaremejwe n’abakuru b’ubutasi b’ibihugu bitatu ku ya 29 no ku ya 3/08/2024.

Ibindi kandi n’uko minisitiri Wagner yamaganye ibyo kuba igihugu cye cyajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Raporo zitandukanye zirimo n’iza Loni zagiye zemeza ibihe byinshi ko FDLR ikorana byahafi na Leta ya Kinshasa kandi ko ifasha byinshi ubu butegetsi. Bikaba biri mu bikekwa ko ari yo mpamvu Kinshasa idashaka kurimbura uyu mutwe.

Andi makuru yo kuruhande, ahamya ko perezida Félix Tshisekedi wa RDC arindwa n’abarwanyi ba FDLR nyuma yo kutizera uburinzi bw’Ingabo z’iki gihugu cye.