DRC: Umuturage yateruye agasanduku k’amatora arakirukankana(Amafoto)
Ku biro bimwe by’itora muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo,abaturage na polisi y’igihugu byari byifashe nka Kurusi kubera akajagari gakabije Kari gahari kanatumye ibikorwa by’amatora byifata nk’ibirimo inshishi.
Bamwe bavuga ko hari abatoraga impapuro bakazijugunya aho babonye,izibonetse bakazirwtuza bakazibika kugeza ubwo byateye umujinya bamwe mu baturage nabo bagaterura agasanduku gashyirwano impapuro zatoreweho akakirikankana.
Polisi y’igihugu yahise imwirukankaho n’imbunda kummugongo aho ngaho mu kibuga,abandi bari baje gutora induru bayiga umunwa bamera nk’abagiye kwirebera sinema.
Hari abavuga ko na bamwe mu bapolisi ba Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo,badasobanukiwe igikorwa cy’aya matora kuko wabonaga nabo ubwabo bareba ibirikuba bakiherera ku kangaratete.
Ibi umwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, Martin Fayulu yabigarutseho ubwo yatoreraga ku biro by’itora biherereye ahitwa Athénée de la Gombe, i Kinshasa akavuyo kakamutanga imbere.
Yatangaje ko yababajwe n’imitegurire mibi y’amatora yakozwe na komisiyo yigenga ishinzwe amatora (Céni), itazatuma ibiro by’itora 75.000 mu gihugu hose byose bitora.
Uyu mukadida yemeje ko azamagana yivuye inyuma amajwi azatangazwa na CENI. Martin Fayulu yabwiye abanyamakuru ati: “Turasaba ko abantu batora ku biro byose by’itora. Nihaba hari ibiro by’itora bitatoye, ntituzemera aya matora.
Nzahagarara nemye nshyigikire imyigaragambyo, Ukuri ku byavuye mu matora kugomba gutsinda. Ndi kandi nzakomeza kuba umunyakuri mu matora. Ni akajagari kuzuye. Nta mitegurire. Abantu bose hano barashobora gutora kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba? imashini zabaye nke muri Kinshasa no mu gihugu. Ni akajagari rwose kapanzwe na Bwana Kadima. ”
Mu kiganiro yahaye ACTUALITE.CD na televiziyo y’igihugu muri iki gitondo, Dénis Kadima, perezida wa Céni yavuze ko ibiro byose by’itora bitazafungura cyangwa ngo bifungire ku gihe, kandi ko buri biro bizakora nibura amasaha 11.
Moïse Katumbi nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yatoreye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, 20 Ukuboza 2023 i Lubumbashi, muri komini ya Ruashi.
Uyu mukandida nimero 3 mu matora y’umukuru w’igihugu cya Congo, nyuma yo gutora, yahamagariye abaturage kuguma ku biro by’itora bitandukanye kugira ngo batahe bamenye amajwi yabo.
Ati: “Ndashaka gusaba abaturage bose kuguma ku biro byabo by’itora kuko tugomba gukurikirana ibyavuye kuri buri biro by’itora, kandi tugomba no kumenya ibisubizo”.
Moïse Katumbi yamaganye zimwe mu nenge zagaragaye mu matora.
Mukwege nawe wiyamamaje yavuze ko afiste amakuru menshi ko mu gihugu hagati ibintu bitarimo bigenda neza, ati’’reka turindire ku mugoroba turebe uko biza kigenda.’’
Umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, we yatoye saa yine ku isaha ya Congo. Yatoreye kw’ishuri rya Saint Georges muri komine ya Kintambo mu murwa mukuru Kinshasa.
Aho Kintambo hari mu biro by’amatora byafunguye bikerewe cyane,nyuma ya saa mbili za mu gitondo.
Prezida Tshisekedi ntacyo yatangaje arangijegutora. Ariko arashaka manda ya kabiri y’imyaka itanu nyuma yo gutorwa ubwa mbere mu 2018.