DRC: M23 ntijya imbizi na MONUSCO
Umutwe w’abarwanyi wa M23 washinje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) kurekura abasirikare ba RDC n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR 100.
Kuva M23 yafata umujyi wa Goma mu rukerera rwa tariki 27 Mutarama 2025, MONUSCO yakiriye mu kigo cyayo abasirikare ba RDC, abarwanyi ba FDLR n’abo mu mitwe ya Wazalendo bayihungiyeho, irabacumbikira.
Hari abandi bahungiye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo banyuze mu Kiyaga cya Kivu, ndetse n’abahungiye mu Rwanda banyuze ku mupaka; bagaragaza ko ari ho hari umutekano kurusha ahandi bashoboraga kujya.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, aherutse gutangaza ko kugira ngo abakeneye ubutabazi bafashwe, uyu mutwe wafashe icyemezo cyawo bwite cyo guhagarika imirwano.
Icyakoze, ntabwo guhagarika imirwano byamaze igihe kuko ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo n’ingabo z’u Burundi ryatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 muri Kivu y’Amajyepfo birimo Nyabibwe, ryifashishije ibikoresho irimo indege y’intambara ya Sukhoi, nk’uko Kanyuka yakomeje abisobanura.
Kanyuka yasobanuye ko MONUSCO yarekuye abasirikare ba RDC n’abarwanyi ba FDLR 100 yari icumbikiye mu kigo cyayo, kugira ngo bajye kwica abasivili mu mujyi wa Goma. Yahamije ko batanu muri bo bafashwe.
Yagize ati “Twamaganye bikomeye ibikorwa bigize ibyaha byakozwe na MONUSCO i Goma, yarekuye abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR 100 bafite intwaro kugira ngo bajye kwica abasivili muri uyu mujyi. Twafashe batanu muri bo (batatu ba FARDC na babiri ba FDLR) bari bafite intwaro enye na gerenade eshatu.”
M23 yatangaje ko yiteguye gukomeza kurinda abaturage n’ibirindiro byayo, kugira ngo bidahungabanywa n’ihuriro ry’ingabo za RDC, ishimangira ko igifite icyifuzo cyo kuganira na Leta kugira ngo bishakire hamwe ibisubizo by’impamvu muzi z’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.