Politiki

DRC: Kiliziya yavuze ku iterabwoba irigushyirwaho na Leta

Kiliziya Gatolika yamaganye iterabwoba iri gushyirwaho nyuma y’aho Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) rufatiye Pasiporo ya Musenyeri Donatien Nshole.

Musenyeri Nshole asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’inama nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO). Ni umwe mu boherejwe na Kiliziya kuganira n’abafasha uburasirazuba bw’iki gihugu kongera kubona amahoro, barimo abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Pasiporo ya Musenyeri Nshole yafatiriwe ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Luano mu mujyi wa Lubumbashi, avuye i Dar es Salaam mu nama y’Abepisikopi bo mu karere ka Afurika yo hagati, igamije gushakira akarere amahoro.

Icyo gihe, Musenyeri Nshole yari kumwe na Perezida wa CENCO, Musenyeri Fulgence Muteba, bateganya gukomereza i Kinshasa, mbere yo kujya muri Congo-Brazaville kugira ngo baganire na Perezida Denis-Sassou Nguesso ku buryo amahoro yaboneka mu karere.

Musenyeri Muteba yasobanuye ko pasiporo ya Nshole yafatiriwe amasaha menshi, irekurwa nyuma y’ibiganiro byinshi byabayeho.

Ati “Ubwo twavaga i Dar es Salaam, twitegura gufata indege iva i Lubumbashi ijya i Kinshasa kubera ko twagombaga guhura na Perezida Sassou Nguesso kuri uyu wa Kane, urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Lubumbashi rwafatiriye pasiporo ya Musenyeri Nshole amasaha menshi. Yasubijwe pasiporo nyuma y’ibiganiro byinshi.”

Musenyeri Muteba yamaganye imyitwarire y’urwego rw’abinjira n’abasohoka, ati “Ubu bushotoranyi ntabwo Kiliziya ishobora kubwemera. Turi gushakira amahoro abaturage bacu bari mu kababaro, iri terabwoba ntirizaca intege umuhate wacu wo gushaka ibisubizo binyuze mu mahoro by’ibibazo igihugu cyacu kiri kunyuramo.”

Abo mu nzego za Leta ya RDC batangiye kurakarira Musenyeri Nshole nyuma y’aho agaragaje ko ibiganiro by’amahoro bitarimo umutwe witwaje intwaro wa M23 bidashobora gufasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro.

Yabivuze mu gihe Perezida Félix Tshisekedi wa RDC we avuga ko adashobora kuganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ukorera abaturage ubugizi bwa nabi. Ibi birego M23 yarabihakanye, igaragaza ko ari ibinyoma bigamije kwibagiza abantu ko irwanirira Abanye-Congo bamaze imyaka myinshi batotezwa.