Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bikurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi
Muriyi SI hari ibyamamare bitandukanye bimaze kwigarurira abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa by’akataraboneka byibitseho.
Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu bifasha ibyamamare gushyikirana n’abafana, kumenyekanisha ibikorwa byabo, ndetse ni naho hapimirwa ikigero cy’ubwamamare bitewe n’umubare w’abantu bagukurikirana. Hari ibyamamare 10 bifite abantu benshi babikurikira kuri ‘Instagram’ kurusha abandi bose.
Mu gihe usanga hari ibyamamare bimwe birwana no kubona umubare munini w’abantu babakurikirana ku mbuga ndetse bagahitamo no kwishyura amafaranga menshi ngo babone aba ‘Followers’ benshi. Ibi ariko si ko bimeze kuri bose kuko hari ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye bifite abantu benshi babakurikira ndetse bikabafasha mu kumenyekanisha ibikorwa byabo no kwinjiza agatubutse.
Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bikurikirwa n’abantu benshi ku Isi mu 2024:
1. Cristiano Ronaldo
Cristiano Ronaldo, umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru ku isi w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abasaga Miliyoni 629
2. Lionel Messi
Lionel Messi, umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru w’imyaka 36 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abasaga Miliyoni 502
3. Selena Gomez
Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo afatanya no gukina filime, Selena Gomez w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 428.
4. Kylie Jenner
Kylie na we akaba ari umwe mu bo mu muryango w’aba Kardashians, akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari n’umushabitsi w’imyaka 27 y’amavuko. Akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 399.
5. The Rock
Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, kabuhariwe mu mikino ya ‘Catch’ akaba n’ umukinnyi wa filime ukomeye, umushabitsi, akaba afite imyaka 52 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 397.
6. Ariana Grande
Ariana Grande-Butera, umuririmbyi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’imyaka 31 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 379.
7. Kim Kardashian
Kim Kardashian umunyamideli, umukinnyi wa filime akaba n’umushabitsi w’imyaka 43 y’amavuko, akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 363.
8. Beyonce
Beyonce Giselle Knowles-Carter, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umushabitsi w’imyaka 42 y’amavuko, aka akurikirwa n’abasaga miliyoni 319.
9. Khloe Kardashian
Uyu akaba umwe mu banyamideli bakomeye muri America baturuka mu muryango w’abaherwe w’aba Kardashians, akaba afite imyaka 39 y’amavuko. Uyu akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 309.
10.Kendall Jenner
Uyu akaba ari umwe mu bavandimwe ba Kim Kardashian, akaba ari umunyamideli ndetse n’umusahabitsi w’imyaka 29 y’amavuko, akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoraga ikiganiro kuri Televiziyo imwe yo muri America. Uyu akaba akurikirwa n’abasaga miliyoni 293.