Donald Trump yirinze kuvuga ku kurebana ay’ingwe hagati y’u Rwanda na DRC
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze kugira icyo atangaza ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agaragaza ko atabona impamvu yo kukivugaho muri iki gihe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Trump yasubije umunyamakuru wamubajije niba afite gahunda yo kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Yagize ati: “Uri kumbaza ibijyanye n’u Rwanda, kandi ndabyumva ko ari ikibazo gikomeye, ariko sintekereza ko ari ngombwa kukivugaho ubu.”
Ibi Trump yabivuze mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha bivugwa ko rutera umutwe wa M23. Ni mu gihe uyu mutwe uherutse kwigarurira Umujyi wa Goma, ukomeje kugira ingufu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ubuyobozi bwagaragaje ko nta ruhare bufite muri ibyo birego, mu gihe impaka kuri iki kibazo zikomeje gufata indi ntera ku rwego mpuzamahanga.