Politiki

Centrafrique: RDF yibarutse abasirikare barenga 500

Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique (FACA), cyungutse abasirikare 512 nyuma y’igihe bahabwa imyitozo n’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Umuhango wo gusoza imyitozo y’aba basirikare wabereye muri Stade ya Camp Kasaï i Bangui, witabirwa na Perezida Faustin-Archange Touadéra usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Centrafrique.

Abasirikare basoje imyitozo ni abahawe imyitozo n’ingabo z’u Rwanda ziba muri Centrafrique binyuze mu masezerano y’ubufatanye icyo gihugu cyasinyanye n’u Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono muri 2021 ubwo Centrafrique yari yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke watezwaga n’imitwe y’inyeshyamba yari ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu.

Bigizwemo uruhare n’Ingabo zirimo iz’u Rwanda Centrafrique yashoboye kwigobotora ziriya nyeshyamba, ndetse amatora yagombaga kuba muri kiriya gihugu arangira mu mahoro.

Umunya-Zambia Lieutenant General Humphrey Nyone ukuriye ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, ku wa Kane yagaragaje ko iyo hatabaho Ingabo z’u Rwanda Centrafrique yakabaye igihungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.