Bruce Melodie yikomye abakunzw kumusanisha na The Ben
Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Bruce Melodie yagaragaje ko abantu bakomeza kumusanisha cyane na The Ben, kandi nta wundi mubano bafitanye keretse kuba bose bahuriye ku kuba ari abanyamuziki kandi bubahana.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yari abajijwe niba yariyunze na The Ben nyuma y’ibyavuzwe ko bafitanye amakimbirane.
Ni ikibazo yabajijwe hashingiwe ku byagaragaye mu 2024 itangira no mu myaka yari yabanje, aho muri ibyo bihe hagiye havugwa amakuru y’uko babanye nabi.
Bruce Melodie yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko ari ihame ko buri muntu akwiriye kugirana umubano n’undi.
Yashimangiye ko ntaho ahurira na The Ben byihariye, kuko batajya basurana cyangwa ngo bahamagarane kuri telefoni, ahubwo bahuzwa n’umuziki, bahurira mu birori runaka bagasuhuzanya bisanzwe.
Ati “Ahari ubanza ari uko mvugisha ukuri kwinshi. Ninde wababwiye ko buri muntu agomba kugirana umubano n’undi? Nta mubano twigeze tugirana, ni umuhanzi mugenzi wanjye. Muha icyubahiro akwiriye nk’umuhanzi, na we akakimpa nk’umuhanzi. Ibisigaye naba mbeshye kuko ntidusurana, ntiduhamagarana […] iyo duhuye turaganira nk’ibisanzwe.
Nubwo yavuze atyo mu mpera za 2024 abo bahanzi bagaragaye bari gusuhuzanya inshuro ebyiri, bahuje urugwiro ndetse bijyana n’uko Bruce Melodie yitabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 01 Mutarama 2025.
Bruce Melodie aherutse gushyira hanze album nshya yise “Colorful Gerenation’’ iriho indirimbo 17 n’eshatu z’inyongezo.