Imyidagaduro

Bruce Melodie agiye gukorera ibitaramo muri America azahuriramo na Shaggy

Umuhanzi Bruce Melodie agiye kuririmbana na Shaggy baherutse gukorana indirimbo bise “When she’s around” mu bitaramo bitegurwa na iHeart Radio, urubuga rw’itangazamakuru ruri mu bigo bikomeye muri Amerika mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ibi bitaramo byiswe iHeartRadio Jingle Ball Tour bitegurwa ku bufatanye na Banki yitwa Capital One, bizatangira tariki 26 Ugushyingo 2023 kugera tariki 16 Ukuboza 2023.

Bruce Melodie azaririmba mu bitaramo bibiri birimo ikizabera Dickies Arena yakira abantu ibihumbi 14 mu Mujyi wa Dallas ku wa 28 Ugushyingo 2023; iki gitaramo kizaririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.

Tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kizabera Amerant Bank Arena yakira abasaga ibihumbi 20 iri mu Mujyi wa Miami ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Ku batazitabira ibi bitaramo bazabikurikira kuri ABC, tariki 21 Ukuboza 2023 saa Saba z’ijoro cyangwa ku rubuga rwa Hulu.

Ibi bitaramo bizagera mu mijyi 10 abahanzi bahanzwe amaso na benshi barimo, Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

Muri aba bahanzi Flo Rida ni we uzanyura mu mijyi myinshi aho igera kuri irindwi.

Usher azataramira Philadelphia na Detroit, Nicki Minaj azataramira Atlanta na Chicago, Olivia Rodrigo azataramira Los Angeles na New York.

iHeartRadio Jingle Ball Tour ni ibitaramo biba mu mpera z’umwaka bitegurwa na iHeartRadio ku bufatanye na Capital One bamaze imyaka icyenda bakorana.

iHeartRadio ni urubuga rwumvirwaho amaradiyo n’umuziki rwashinzwe n’ikigo cy’itangazamakuru iHeartMedia mu 2008, gifite amaradiyo asaga 860.

Ni cyo kigo kiza imbere y’ibindi muri Amerika gikurikirwa n’abarenga miliyoni 128, kiza imbere y’ibigo nka Audacy, TuneIn na Sirius XM.

Unyuze ku rubuga rwa iHeartRadio ushobora kumva amaradiyo asaga 1500 akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni urubuga ushobora kumviraho indirimbo z’abahanzi batandukanye mu buryo bwa Live cyangwa ugahitamo iyo ushaka (Playlists), ushobora no kuhumvira ibiganiro (Podcasts).

Ibi bitaramo bitandukanye na iHeartRadio Music Festival bimara iminsi ibiri bibera i Las Vegas muri MGM Grand Garden Arena muri Weekend ya kane ya Nzeri kuva mu 2011.

Mu 2014 iHeartRadio yatangije ibihembo ngarukamwaka iHeartRadio Music Awards bishimira abahanzi bitwaye neza cyangwa bumviswe cyane ku mwaka binyuze ku maradiyo atandukanye akoresha uru rubuga.