Imikino

Breaking:Abakinnyi b’Abarundi bafatiwe ibihano bikakaye

Abakinnyi batandatu b’ikipe ya Académie Deira hamwe n’umwe w’Inter Star zo.mu Burundi bafatiwe ibihano bikarishye nyuma yo guhamywa uruhare mu kugurisha imikino (match-fixing).

Aba bakinnyi, hamwe n’umutoza wabo wungirije basabwe kandi ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’amarundi (Fbu) buri umwe.

Ibi bihano byatangajwe n’ishami rishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) ku wa 10 Werurwe 2025.

Iperereza ryagaragaje ko aba bakinnyi bemeye kwakira amafaranga kugira ngo bitsindishe mu mikino imwe n’imwe. By’umwihariko, umukino wahuje Académie Deira na Vital’o FC wagaragayemo ubu buriganya, aho umunyezamu wa Académie Deira yemeye ko yahawe miliyoni 8 Fbu n’uwiyita “Ninja Américain” kugira ngo yitsindishe.

Uyu muzamu yanavuze ko hari undi muntu wari wamwemereye miliyoni 20 Fbu kugira ngo yemere gutsindwa ibitego bitandatu. Nubwo bamwe mu bakinnyi banze kwijandika muri ubwo buriganya, abandi batandatu bemeye kwakira ibihumbi 830 Fbu buri umwe, ndetse n’umutoza wabo wungirije.

Aba bahanwe basabwe kwishyura iyo hazabu bitarenze itariki ya 10 Gicurasi 2025. Nibanabirengaho, bazahagarikwa burundu mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru.

Kugurisha imikino ni ikibazo gihangayikishije isi yose, kuko gituma abantu batizera umupira w’amaguru. Mu bindi bihugu, nko muri Zimbabwe mu 2019, abakinnyi barindwi bahagaritswe ubuzima bwabo bwose bazira ubu buriganya.

Mu 2024, umusifuzi wungirije muri Premier Soccer League muri Zimbabwe yahawe igihano cy’imyaka itanu ndetse n’ihazabu ya $116,665 nyuma yo kwemera ruswa kugira ngo ahindure ibyavuye mu mukino wahuje Dynamos FC.