Imyidagaduro

Bitunguranye umuhanzikazi Tems yasubitse igitaramo yagombaga kuzakorera i Kigali

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Tems, yatangaje ko atakibashije gukorera igitaramo i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, avuga ko icyemezo cye gishingiye ku bibazo by’umutekano biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma.

Abinyujije ku rubuga rwa X ku wa 30 Mutarama 2025, Tems yavuze ko atari azi neza uko ibintu byifashe hagati y’ibihugu byombi ubwo yatangazaga gahunda y’igitaramo.

Yagize ati: “Nta na rimwe nari nteganya kugaragara nk’udaha agaciro ibibera ku Isi. Ndasaba imbabazi niba ari uko byasaga. Muri make, sinari mfite amakuru ahagije ku biri kuba.”

Icyemezo cye cyakuruye impaka, kuko umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza, ariko abahanzi mpuzamahanga batandukanye, barimo n’abo muri Nigeria, bakomeje gutaramira mu Rwanda nta mbogamizi.

Hari abakeka ko impamvu nyamukuru yatumye igitaramo gisubikwa ari uko amatike yari yaguzwe ari make, kuko abantu bagera kuri 270 gusa bari bamaze kuyabona, mu gihe BK Arena ishobora kwakira abasaga ibihumbi 10.

Tems, uri mu rugendo rwo kumurika album ye Born in the Wild, ateganya gukomereza ibitaramo bye muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana na Kenya.