Politiki

Biravugwa ko ingabo za DRC (FARDC) zongeye kurasa ku z’u Rwanda

Aya ni amakuru agiye hanze kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 11 Gashyantare 2025 avuga ko ubwato bw’igisirikare cy’U Rwanda bwarashwe ubwo bwari buri mubikorwa by’umutekano hafi y’ikirwa cy’Ijwi kiri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru aravuga ko ubu bwato bukimara kuraswa bwahise bunanirwa kugenda ndetse bukaba bwakomerekeyemo bamwe mubasirikare ba RDF,

Ibi bibaye nyuma yaho umubano w’ibihugu byombi usanzwe urimo agatotsi kubera leta ya Congo ishinja U Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, nyamara M23 yo ubwayo ivuga ko yihagije idashobora gukenera ubufasha bw’umuntu uwo ariwe wese.

Nubwo ibi bivugwa ariko igisirikare cy’u Rwanda cyangwa se Leta y’u Rwanda ntacyo bari bavuga kuri aya makuru tukaba turi kugerageza uko twabona umuvugizi wa RDF ngo agire icyo ayavugaho.

Si ubwa mbere kandi Igisirikare cya Congo cyaba gishotoye u Rwanda dore ko no mu minsi yashize ubwo habaga imirwano i Goma iki gisirikare cya FARDC gifatanije na Wazalendo na FDLR barashe ibisasu mu karere ka Rubavu biza no guhitana ubuzima bw’Abanyarwanda ibintu leta y’u Rwanda yafashe nko kuyishozaho intambara.