Imikino

APR FC na Rayon Sports bagiye kongera kwesurana

Umukino ukunze kuba utegerejwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda, uhuza abakeba babiri APR FC na Rayon Sports, uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Gicurasi 2025, habura imikino itatu ngo umwaka w’imikino urangire.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru izasubukurwa tariki ya 7 Gashyantare 2025 nyuma y’ibyumweru bine by’ikiruhuko. Ni mu gihe umwaka w’imikino wa 2024/25 uzashyirwaho akadomo ku wa 25 Gicurasi.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ku wa 12 Mutarama, Urwego rutegura iyi Shampiyona (Rwanda Premier League) rwatanze ikiruhuko kirekire kugira ngo hakinwe ijonjora rya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Intwari ku makipe ane ya mbere mu mikino ibanza.

Rayon Sports ya mbere kugeza ubu n’amanota 36, irusha atanu APR FC ya kabiri, izatangira imikino yo kwishyura yakira Musanze FC mu mukino w’Umunsi wa 16 uzabera kuri Kigali Peé Stadium ku wa 9 Gashyantare.

Umunsi umwe mbere yaho, tariki ya 8 Gashyantare, guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza ari iya nyuma, izaba yakiriye APR FC i Nyamirambo mu gihe umukino uzabimburira indi yo kwishyura ari uwa Vision FC na Gorilla FC tariki ya 7 Gashyantare, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakunzi ba ruhago ijyana n’ibirori bongeye gushyirwa igorora

Nk’uko byagenze mu mikino ibanza, Rwanda Premier League yongeye guhuriza hamwe amakipe ya Rayon Sports na APR FC i Rubavu n’i Huye ubwo azaba yakiriwe n’amakipe yo muri utwo turere twombi.

Impera z’icyumweru za mbere zizabera mu Karere ka Huye ubwo Amagaju FC izaba yakiriye Rayon Sports ku wa 22 Gashyantare, bukeye bwaho Mukura VS yakire APR FC mu mikino y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Ibirori bya ruhago i Huye byinjije miliyoni 29 Frw biturutse ku bafana bitabiriye imikino kuri Stade.

Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports winjije miliyoni 21 Frw mu gihe uwo Amagaju FC yakiriyemo APR FC wasize 8.300.000 Frw ari yo yinjiye ku kibuga. pic.twitter.com/nwsS2lWlcZ

Akarere ka Rubavu kazakira abakunzi b’umupira w’amaguru ku Munsi wa 25 wa Shampiyona, ubwo Rutsiro FC izaba yakiriye APR FC tariki ya 26 Mata naho Etincelles FC yakire Rayon Sports bukeye bwaho, tariki ya 27 Mata kuri Stade Umuganda.

Nyuma yo kuva mu Burengerazuba, APR FC izakira Marines FC naho Rayon Sports yakire Rutsiro FC mbere y’uko aya makipe yombi y’ibigugu acakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi, kuri iyi nshuro washyizwe ku wa 10 Gicurasi 2025 muri Stade Amahoro.

Mu mikino ibanza, Rayon Sports yujuje iyi Stade yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, byayihesheje kwinjiza miliyoni 152,34 Frw mu kugurisha amatike na milyoni 53,5 Frw yavuye mu bafatanyabikorwa. Nyuma yo kuvanamo ibyakozwe byose byatwaye 39.707.860 Frw, Rayon Sports yabitse 165.640.140 Frw.