Angola yitegura kohereza ingabo muri RDC kurwana kuri FARDC
Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, Angola yatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru izohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Izi ngabo zizakorera mu bice biri mu maboko y’umutwe wa M23, aho zizaba zifite inshingano zo kurinda abasirikare bagize urwego rwa Ad hoc mechanism, rufite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati y’impande zihanganye.
Icyakora, kohereza izi ngabo bigomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Angola. Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba bazagira uruhare mu mirwano, ndetse na Leta ya Congo hamwe na M23 ntibaragira icyo batangaza kuri iki cyemezo.