Uncategorized

Angola yaretse inshingano zo Kuba umuhuza mu makimbirane hagati y’u Rwanda na RDC

Guverinoma ya Angola yatangaje ko yaretse inshingano zo guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu bibazo bimaze igihe bihari. Iyi nkuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, binyuze ku butumwa Perezidansi y’iki gihugu yashyize ku rubuga rwayo rwa Facebook.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yari yarahawe izi nshingano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), agamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, aho umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wakomeje kuzamo agatotsi. Kinshasa ishinja Kigali gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda narwo rushinja RDC gufasha umutwe wa FDLR.

Angola ivuga ko ibiganiro byabereye i Luanda byagejeje ku bwumvikane mu Ukuboza 2024, aho RDC yemeye gusenya FDLR, naho u Rwanda rukemera kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo ndetse no ku mupaka. Gusa ibi byemezo ntibyashyizwe mu bikorwa, cyane ko inama yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame n’uwa RDC, Félix Tshisekedi, ku wa 15 Ukuboza 2024, itabaye kuko u Rwanda rutayitabiriye.

Iki gihugu cyakomeje kugaragaza ko hakenewe ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23. Ibi biganiro byagombaga kuba ku wa 18 Werurwe 2025, ariko ntibyabaye kubera impamvu zitandukanye, zirimo n’ingaruka z’ibindi bice by’amahanga bivugwa ko byivanga muri iki kibazo.

Nyuma yo gushyikirizwa inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Gashyantare 2025, Angola yavuze ko isanga igihe kigeze cyo kureka inshingano zo guhuza impande zombi kugira ngo yibande ku bikorwa bihuriweho ku mugabane. Muri ibyo bikorwa harimo gukemura ibibazo by’amahoro n’umutekano, guteza imbere ubukungu, kubaka ibikorwa remezo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gukomeza kurwanya indwara n’ibyorezo.

Guverinoma ya Angola yatangaje ko ifatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bazagena igihugu gishobora gukomeza izi nshingano, cyaba gishyigikiwe n’imiryango nka EAC (Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba) na SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo).

Iyi ngingo ifashwe nyuma y’iminsi micye igihugu cya Qatar gitangiye kuba umuhuza mushya muri ibi bibazo. Mu cyumweru gishize, ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushaka umuti w’aya makimbirane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, yavuze ko iki gihugu cyatunguwe no kubona aba bayobozi bahurira i Doha ku munsi wari uteganyijwe ibiganiro hagati ya RDC na M23 i Luanda. Yasabye ko ibibazo bya Afurika bikwiye gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo.