Politiki

America ba Iran bishobora kwisanga mu ntambara y’ibitwaro biremereye

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kitazihanganira Iran mu gihe cyanga kwemera ubwumvikane ku ihagarikwa ry’intwaro za nikeleyeri.

Mu kiganiro yagiranye na NBC ku wa 30 Werurwe 2025, Trump yagize ati: “Nibatemera ubwumvikane, nta yandi mahitamo azaba ahari.” Yongeyeho ko Amerika ishobora gufatira Iran ibindi bihano by’ubukungu mu gihe yakomeza kwinangira.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian, yatangaje ko igihugu cye kizemera ibiganiro na Amerika gusa binyuze mu nzira iziguye, nk’uko byamenyeshejwe Trump. Yagize ati: “Twasubije ibaruwa ya Perezida wa Amerika tubinyujije kuri Oman, ariko twiteguye ibiganiro biziguye,” ibi bikaba byatangajwe mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa 30 Werurwe.

Muri uku kwezi, Trump yandikiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, amusaba ko Iran yemera ibiganiro bishya ku bijyanye n’intwaro za nikeleyeri. Umujyanama wa Ayatollah, Kamal Kharrazi, yatangaje ko Iran izasuzuma ibyo Amerika isaba mbere yo gufata umwanzuro.

Amerika na Iran byatangiye ibiganiro ku guhagarika intwaro za nikeleyeri mu 2015, ariko mu 2018, Trump yahagaritse uruhare rw’igihugu cye muri ayo masezerano, ashinja Iran kutubahiriza ibyo yasabwe. Iran yo yasobanuye ko gahunda yayo ya nikeleyeri igamije gufasha ibikorwa bya gisivili, ariko Amerika ikomeza gushidikanya kuri ibyo bisobanuro.

Ibihano by’ubukungu Amerika yafatiye Iran byagize ingaruka zikomeye, zirimo gucika intege kw’ifaranga ryayo no kwiyongera k’ubushomeri.