Politiki

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia_Avraham Neguise yirukanywe mu muhango wo #Kwibuka31

Kuwa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yirukanye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wari wateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ukaba warabereye i Addis Ababa.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko uriya mudipolomate yirukanwe nyuma y’uko umwe mu bari bahagarariye kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yari yavuze ko adashobora kwitabira uriya muhango mu gihe Neguise awurimo.

Iyi Minisiteri kandi yavuze ko yamagana amagambo Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mahmoud Youssouf, yavugiye muri uriya muhango.

Iti: “Birababaje cyane kuba umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo, [Youssouf] yahisemo kwerekana abarwanya Israel.”

Muri Nyakanga 2021 ni bwo Israel yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusubira muri AU nk’indorerezi.

Ambasaderi Neguise wirukanwe muri uriya muhango ahagarariye Israel i Addis Ababa kuva muri Kanama 2024.

Si ubwa mbere umudipolomate wa Israel yirukanwa mu gikorwa cya AU, kuko nko muri Gashyantare 2023 undi mudipolomate wa kiriya gihugu yirukanwe mu nama ya 36 y’abakuru b’ibihugu by’uriya muryango yabereye i Addis Ababa.

Israel ikomeje kwijundikwa na bimwe mu bihugu bitandukanye bitewe n’ibitero bikoneye ingabo zayo zimaze igihe zigaba ku mutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Ni ibitero amakuru avuga ko kuva ku wa 18 Werurwe bimaze gutwara ubuzima bw’abasivile babarirwa mu 1,400; mu gihe abo bimaze gukomeretsa barenga 3,400.

Ni mu gihe kuva mu Ukwakira abanya-Palestine barenga 57,000 ari bo bamaze kwicirwa muri Gaza.

Ibitero bya Israel kuri Gaza byatumye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rushyiraho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wayo, Benjamin Netanyahu cyo kimwe na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’ingabo zayo bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.

Israel kandi yajyanwe muri ICC na Afurika y’Epfo iyirega gukorera Jenoside muri Gaza.