Politiki

Amafoto ya Perezida Macron amugaragaza atera amakofe yatangiye kugereranwa n’intambara ihanganishije Uburusiya na Ukraine

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatangiye arata imbaraga kuri Ukraine, none ubu yarushijeho, asohora amafoto amugaragaza akubita ingumi ku mufuka wo mu iteramakofe, ibizigira bibyimbye, mu kurata imbaraga ze ari mu gikorwa.

Umufotozi w’uyu Perezida w’Ubufaransa yatangaje amafoto abiri ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’iminsi Macron atangiye kugaragaza mu ruhame umurongo w’ibitekerezo bya gashozantambara kurushaho ku Burusiya.

Bidatinze uyu “Rocky” – aka wa Munyamerika Rocky Marciano wabaye icyamamare mu iteramakofe – yahise atangira kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Wenda mu buryo butabura kwibazwaho, abandi bibajije niba ayo mafoto hari ukuntu “yongerewe imbaraga”.

Abayashidikanyaho bagarutse ku ngano y’ibizigira bye, bongera gutangaza iyo foto ari mu iteramakofe iri kumwe n’indi ya Macron, w’imyaka 46, afite ukuboko kunanutse kurushaho.

Abandi bateye urwenya batangaza ayo mafoto ku rubuga X, yafashwe na Soazing de la Moissonnière, bavuga ko agaragaza Macron, ukunda gukina iteramakofe, arimo kwitegura guha ingumi Uburusiya na Perezida wabwo w’imyaka 71 y’amavuko, Vladimir Putin.

Ayo mafoto yatangajwe hashize igihe kitageze ku cyumweru Macron yumvikanishije ko kohereza muri Ukraine abasirikare bo mu burengerazuba bw’isi ari ikintu gishobora kubaho.

Avugira kuri televiziyo mu Bufaransa ku wa kane w’icyumweru gishize, Macron yaburiye ko Uburusiya burimo gushaka kwagura ubutegetsi (kugira ijambo) bwabwo kandi ko butazabireka ubu.

Yagize ati: “Niba dutereranye Ukraine, niba turetse Ukraine igatsindwa iyi ntambara, rero nta kabuza Uburusiya buzashyira ku nkeke Moldova, Romania na Pologne.”

Ubutumwa iyo foto ishaka gutanga buragera kuri mucyeba we wo muri Kremlin (ibiro bya perezida w’Uburusiya), wafotowe kenshi yanitse agatuza agamije kugaragaza ko akomeye bwuma.

Gaspard Gantzer, Umufaransa w’inzobere mu inozamubano hagati y’ibigo na rubanda, yabwiye ikinyamakuru Nice-Matin cyo mu Bufaransa ko Perezida Macron yashakaga ko ayo mafoto agaragaza ko “ari Umufaransa nk’undi wese… ko akomeye bwuma… ko ashaka kurwana”.

Igitangazamakuru CNews cyo mu Bufaransa cyavuze kuri ayo mafoto kigira kiti: “Muri ariya mafoto abiri, tubona umukuru w’igihugu yiteguye kurwana, ahanze amaso ku mufuka wo gukubitaho ingumi.

“Ni nkaho ashishikajwe no gukubita abo bahanganye. Kuzinga isura, ibizigira bibyimbye, kwegeranya amenyo, perezida aragaragara nk’umurwanyi wa nyawe.”

Ikinyamakuru Femme Actuelle cyo mu Bufaransa gisohoka rimwe mu cyumweru, cyibanda ku nkuru zijyanye n’abagore, cyo cyamushimagije kurushaho, kivuga ko ayo mafoto “yakubise cyane” ndetse gikomoza no kuri ibyo bizigira bibyimbye.

Ariko ayo mafoto ntiyakiriwe neza na bose mu Bufaransa.

Sandrine Rousseau, Depite mu Bufaransa wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira kubungabunga ibidukikije, yasangije iyo foto abamukurikira kuri X, yongeraho ati: “Mbega ishyano muri politiki!”

Ikinyamakuru Le Figaro cyavuze ko “uburyo yifotojemo busa nk’ubumuha amahirwe”, ariko icyo kinyamakuru cyo mu Bufaransa cyongeyeho ko ayo mafoto “yateje inkwenene nyinshi”.

Macron ni umwe ku rutonde rurerure rw’abanyapolitiki bagiye bashishikazwa no kurata ubuhanga bwabo mu mikino.

Mu nkuru yabaye kimomo, Perezida Putin yagenze ku ifarasi yanitse agatuza, ndetse akunze gukina umukino wo kunyerera mu rubura (ice hockey), cyangwa gusohora za videwo zimugaragaza akina umukino njya rugamba wa jido (judo).

Mbere, Macron yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ubwo yagaragaraga mu ifoto yirekuye cyane, yambaye ishati atafunze ibifungo, impwempwe ziri ku karubanda.

Mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize, umugore we, Brigitte Macron, yavuze ko Perezida Macron akora imyitozo y’iteramakofe inshuro ebyiri buri cyumweru.

BBC