Al-Shabaab yakoreye amahano kuri imwe muri Hotel zo muri Somalia
Abapolisi n’abatangabuhamya bavuga ko intagondwa z’abayisilamu zitwaje intwaro bateye hotel mu Mujyi wa Beledweyne rwagati muri Somaliya, bica bamwe mu bari aho.
Igitero cya al-Shabab cyatangiranye n’igisasu mu modoka cyaturitse, gikurikirwa n’abantu bitwaje imbunda binjiye muri hotel, bituma havuka imirwano ikaze n’inzego z’umutekano.
Polisi yavuze ko byibuze abantu bane bishwe, ariko abatangabuhamya babwiye BBC ko umubare w’abantu bapfuye wageze ku 10, mu gihe abashinzwe umutekano bari bakomeje kurwana muri Hoteli Qahira kuri uyu wa Kabiri ushize.
Al-Shabab ifitanye isano na al-Qaeda, ni yo imaze imyaka isaga makumyabiri ikora ibitero bikaze muri Somaliya.
Igitero cyagabwe kuri iyo hotel cyabaye mu gihe abanyapolitiki, abashinzwe umutekano n’abayobozi gakondo bahuraga kugira ngo baganire kuri gahunda zo kugaba igitero simusiga kuri uyu mutwe muri Somaliya rwagati.