Abapolisi 160 bitegura guhagararira u Rwanda muri UNMISS bahawe impanuro
Ku wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda i Kacyiru.
Aba bapolisi bagize itsinda RWAFPU3-7, harimo umubare munini w’abapolisikazi, bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Donatha Nyinawumuntu. DIGP Sano yabasabye gukora kinyamwuga, kurangwa n’imyitwarire myiza, no gushyira mu bikorwa inyigisho bahawe.
Yibukije ko ibikorwa byabo bizaba bigamije guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi.
Yagize ati: “Mwatoranyijwe kubera ubunyamwuga n’ubushobozi bwanyu. Mukomeze guharanira gukorera hamwe, kubaha abandi, no gushyira imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda.”
DIGP Sano kandi yabasabye gufata neza ibikoresho by’akazi, kwirinda gusesagura umwanya ku bikorwa bitari ngombwa, no gukomeza gusigasira icyizere bagirirwa. Yasoje abasaba kuzaba intangarugero mu kuzuza inshingano zabo.
Abapolisi bagize iri tsinda bazahaguruka i Kigali ku wa Kane, tariki ya 16 Mutarama 2025, berekeza i Juba, aho bazasimbura itsinda RWAFPU3-6, risoje umwaka mu butumwa bwa UNMISS.