Abapadiri banze gusengera Lt.Amon Ariho wa UPDF uherutse gupfa yiyahuye
Lt. Amon Ariho, wari umusirikare muri Brigade y’Ubwubatsi ya UPDF, yashyinguwe mu isambu y’abasekuruza be mu Kagari ka Mwanjari, Paruwasi ya Kibanda, mu Karere ka Rukiga.
Uyu murambo wagejejwe ku mva nyuma yo kwiyambura ubuzima i Nakirebe, ahitwa hagati y’Akarere ka Wakiso na Mpigi, aho yari yahagaritse imodoka ye ku kibuga cy’umupira akiyahura.
Mu muhango wo gushyingura wabaye mu mpera z’icyumweru, nta cyubahiro gisirikare gihabwa abasirikare bapfuye cyagaragaye, ndetse na kiliziya yanze kumusengera bwa nyuma cyangwa kumushyingura mu buryo bwa gikirisitu, kubera ko yiyahuye.
Umuryango, inshuti, n’abayobozi b’inzego z’ibanze batanze ubutumwa bwuzuyemo akababaro n’agahinda, bavuga ku buryo urupfu rwe rutunguranye rwababaje benshi.
Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko azahangana n’ikibazo cya ruswa mu gisirikare, cyakekwaga kuba intandaro yo kwiyahura kwa Ariho.