Politiki

Abanyarwanda 338 bari mu bimukira US-America iteganya gusubiza mu bihugu byabo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateguye gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abimukira bagera kuri 1,400,000, nk’uko imibare yatangajwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu ibigaragaza.

Mu bimukira bashobora kwirukanwa, Abanyarwanda 338 bari ku rutonde rw’abashobora gusubizwa mu Rwanda.

Iyi gahunda yo guhagarika abimukira batagira ibyangombwa byemewe yasubukuwe mu gihe cy’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump, aho yavuze ko ari imwe mu ngamba z’ingenzi agomba gushyira mu bikorwa guhera ubwo yarahiriraga kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama.

Guhera ubwo Trump yafataga ubuyobozi, abimukira basaga 3,500 bamaze gutabwa muri yombi.

Ku rwego rw’isi, igihugu cya Honduras ni cyo gifite umubare munini w’abimukira bashobora gusubizwa iwabo (barenga 261,000), gikurikirwa na Guatemala (253,000) na Mexique (252,000).

Mu bihugu by’Afurika, Kenya ni yo ifite umubare munini w’abashobora gusubizwa iwabo (barenga 1,200), ikurikirwa na Ethiopia (1,713), Nigeria (3,690), Somalia (4,090), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (1,068), Uganda (393), Tanzania (301), Sudani y’Epfo (136), u Burundi (462) na Congo-Brazzaville (795).

Ibindi bihugu bifite abimukira bashobora kwirukanwa ni Djibouti (29), Niger (642), Zimbabwe (545), Zambia (174), Togo (427), Tunisia (160) na Maroc (495).