Abana 80 basoje ingando zibafasha kurushaho kubungabunga ibidukikije
Abana 80 bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Musanze, kuwa 15 August 2024, basoje ingando bigishirizwagamo kurushaho kubungabunga ibidukikije no kurushaho kumva akamaro bifitiye Abanyarwanda by’umwihariko binyuze mu bukerarugendo.
Mu byo aba bana bahuguriwemo, birimo kumva neza akamaro ibidukikije bigirirra umuntu n’ibyo nawe abigirira binyuze mu buryo buri kimwe gikenera ikindi kugira ngo kibeho (web of life).
Baganira na Teradignews.rw aba bana bagaragaje ko muri iki gihe cy’iby’umweru bibiri bamaze bigishirizwa mu kigo gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’Ingagi Dian Fossey Gorilla Fund, bungutse byinshi Kandi bitezeho impinduka nziza muri sosiyete ituye mu mizi ya pariki y’igihugu y’ibirunga.
Elisa Rukundo yagize ati:”Mu byo nigiye hano namenye ko nta muntu wemerewe kwica inyamaswa runaka ngo ni uko ari mbi cyangwa atayikunda, twasanze byose bidufitiye akamaro Kuva ku nini kugeza ku gato cyangwa se Kuva kuri Herbivore, Carnivore , Omnivore mpaka kuri insects as Decomposers n’ubumenyi byinshi ntavuga ngo mburangize ariko ubuhinzi dukora, umwuka duhumeka n’ibindi….biboneka kubera uru ruhererekane”.
” Urugero natanga, ibyatsi byinshi ni amafunguro yacu Kandi biduha oxygen gusa nabyo bikenera umwuka mubi duhumeka (Carbon Dioxide) duhumeka, bitunga inyamaswa z’ibirya, nazo zigatunga inyamaswa zirya Inyama, iyo izi zirya Inyama zipfuye zitunga insects zinagira uruhare rukomeye mu gutera uburumbuke mu butaka no kubangurira ibihingwa twahinze natwe tugakomeza kubaho”.
Pascaline Uwitonze avuga ko usibye uru ruhererekane, inyamaswa nyinshi zinjiriza igihugu amadorali binyuze mu bukerarugendo n’abaturiye pariki y’igihugu y’ibirunga bakabyungukiramo kuko bahabwa 10% ry’umusaruro winjiye”.
Ati:” Inyamaswa zidufitiye akamaro kenshi karimo no kuduha amafaranga aturutse mu bukerarugendo, Abanyamahanga benshi baza mu gihugu kubera dufite Ingagi (Gorillas) Kandi ari igihugu natwe tubona inyingu, usibye Ingagi dufite inyamaswa nyinshi tugomba kurushaho guha ubuzima natwe zikaduha ubuzima bwiza”.
Joyeuse Niyigena yshimangiye ibyavuzwe na bagenzi be, yemeza ko aya masomo bahawe aringirakamaro Kandi ko batarayagumana bonyine ahubwo ko barayasangiza bagenzi babo n’ababyeyi babo basigaye mu rugo”.
Ati:” Byinshi twigishijwe n’ingenzi cyane , hari bagenzi bacu bajyaga kuvona amazi muri pariki y’ibirunga turabigisha ibibi byabyo, ibi twize hano sibyo kwicarana ahubwo n’intangiriro nziza yo guhugura abandi batabadhije kuza hano”.
Elias Nizeyimana ushinzwe amadomo muri iyi Conservation camp yakomoje ku mpamvu nyamukuru yo gutegurwa kwayo.
Ati:” Ikigamijwe cy’ingando ni ugutegura urubyiruko rw’ejo hazaza ruzabungabunga ibidukikije ruzavamo abayobozi bahazaza, dukurikije isuzuma twagiye dukora dusanga ibyo twabigishije bagenda babikurikiza ,bikagaragaza ko iki gikorwa kiri gutanga umusaruro ugamijwe”.
Prosper Uwingeri umuyobozi wa parike y’igihugu y’Ibirunga avuga ko ingando nk’izi zo gutoza abana bigira ingaruka nziza mu kubungabunga pariki kuko bigabanya ibiyihingabanya n’ibiyangiza muri rusange.
Ati:” Icyiza tubona muri iyi camp ni uko abana barushaho kumva neza urusobe rw’ibinyabuzima, akamaro k’amashyamba n’ibindi ugasanga nabo ubwabo bagira intego yo kubibungabinga, ni igikorwa ahubwo twifuza ko cyaba kenshi Kandi kikagezwa kuri benshi kuko iyo abagikura bagiye bakurana n’imyimvire myiza bigabanya ibihungabanya pariki yacu, bagakumira poachers n’abandi Bose bavogera pariki bakaba bahohotera inyamaswa ziyivamo nk’ingagi n’izindi.
Iyi conservation camp yateguwe ku bufatanye n’imiryango ine itariniya leta (NGOs) arizo Dian Fossey Gorilla Fund, Muhisimbi Voice of youth conservation, Children in the Wilderness and Conservation Heritage-Turambe .
Abana 280 bo mu mirenge ya Shingiro, Nyange na Kinigi nibo bamaze guhabwa aya masomo mu gihe cy’imyaka Ine, buri mwaka hahugurwa abana 80 baturutse mu bigo 8 bituriye pariki y’igihugu y’ibirunga hagendewe kukuba basanzwe bari muri za karabu (Club’s) z’ibidukikije Kandi batsinda neza mu ishuri.