Imikino

Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kuyivamo bakigendera

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje ko ikipe ikibereyemo abakinnyi imyenda igera kuri miliyoni 70 Frw yabagiyemo igihe yabaguraga, kongeraho imishahara y’amezi abiri.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mutarama 2025, ubwo yaganiraga na Radio/TV10, agaragaza aho ikipe igeze yitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.

Ku kibazo kirebana n’imyenda ikipe ibereyemo abakinnyi, yemeye ko ihari kandi byasizwe n’ubuyobozi bwabanje kuyobora ikipe mu bihe bitandukanye.

Ati “Ibibazo twasanze byagaragaraga nk’aho byaturusha imbaraga, ariko ntabwo biraziturusha. Tumaze amezi abiri, ariko turakemura ibibazo bimaze imyaka myinshi.”

Yongeyeho ati “Rayon Sports igira ibibazo by’amadeni harimo ayo kugura abakinnyi ndetse n’imishahara. Mu mezi abiri twahembye imishahara itatu, ariko ubu imishahara ibiri [Ukuboza 2024 na Mutarama 2025] igiye kongera kujyamo.”

Perezida Twagirayezu yakomeje avuga ko ukwezi kwa Mutarama 2025, kugomba kurangira hari undi mushahara wishyuwe mu myenda bamaze kugeramo abakinnyi.

Ati “Rayon Sports ni ikipe y’abafana kandi ni na bo bo kudufasha kugira ngo tuve mu bibazo. Turashaka ko uku kwezi kurangira byibuze tumaze gukuramo kumwe, kandi turi kubishyiramo imbaraga nyinshi.”

“Twasanze imyenda y’amafaranga yo kugura abakinnyi agera muri miliyoni 138 Frw. Twahise dukuramo izigera muri 68 Frw kugira ngo tugabanye. Dusigaje izo zindi [miliyoni 78 Frw], kandi turi hano umunsi ku munsi ngo dushake ibisubizo.”

Ku kibazo cyo kuba itarasinyisha abakinnyi bashya, yavuze ko abo ikipe imaze kwakira bagera muri batatu bari mu igeragezwa, usibye umwe utazarikora itegereje tariki ya 26 Mutarama.

Abakinnyi bahari kugeza ubu ni Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent, Raymond Lolendi Ntaudyimara ukomoka muri Tanzania na Ntamba Musikwabo Malick wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ifite amanota 36, ikarusha APR FC iyikurikiye amanota atanu.