Politiki

Perezida Kagame yahinduriye abayobozi benshi inshingano

Ku wa 20 Ukuboza, hatangajwe impinduka nshya muri Guverinoma y’u Rwanda, zagarutse ku guhinduranya inshingano z’abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye za Leta.

Mukazayire Nelly yagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Eng. Richard Nyirishema, wari umaze amezi make kuri uyu mwanya. Nyirishema we yahawe inshingano nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi, mu gihe Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo.

Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta. Francis Gatare, wari Umuyobozi Mukuru wa RDB, yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, hakozwe impinduka zitandukanye zirimo:

Festus Bizimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal,

Parfait Busabizwa agirwa Ambasaderi muri Repubulika ya Congo,

Olivier Kayumba agirwa Ambasaderi muri Repubulika ya Centrafrique,

Maj Gen Joseph Nzabamwita yagizwe Ambasaderi muri Burusiya,

Lambert Dushimimana agirwa Ambasaderi mu Buholandi,

Amb Vincent Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Jean Claude Musabyimana, wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gihe Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Izi mpinduka kandi zashyize François Régis Uwayezu ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, naho Ariane Zingiro yagirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.