Politiki

Perezida Tshisekedi yavuze ukuri kwe ku byo kugirana imishyikirano na M23

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yahize ko atazigera na rimwe ajya mu mishyikirano na M23, kabone n’iyo uyu mutwe wafata Congo yose ukanagera ku muryango w’urugo rwe.

Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Union Sacrée de la Nation akomokamo.

Ni Tshisekedi ku Cyumweru gishize wakabaye yarahuye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bakaganira ku makimbirane ibihugu bayoboye bifitanye, gusa inama yagombaga kubahuriza i Luanda iza gusubikwa ku munota wa nyuma bitewe n’uko Congo n’u Rwanda byananiwe guhuza ku ngingo yo kujya mu mishyikirano na M23.

Kinshasa ikomeje gutsimbarara ku cyemezo cy’uko itazigera na rimwe ijya mu mishyikirano n’uyu mutwe kuko iwufata nk’uw’iterabwoba.

Tshisekedi ubwo ku wa Gatanu yari mu nama y’Abaminisitiri, yavuze ko yanze “yivuye inyuma imishyikirano iyo ari yo yose” na M23.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yaganiraga n’abadepite, abasenateri n’abandi banyapolitiki bo mu ihuriro l’Union Sacrée de la Nation, yashimangiye ko uyu mutwe n’iyo wagera ku muryango w’urugo rwe na bwo atazajya mu mishyikirano na wo.

Yagize ati: “Ntabwo nzunamira ubutegetsi bw’ibikoko bitunzwe gusa n’amaraso y’abanye-Congo ndetse no gusahura umutungo kamere wacu. Ntiturivuguruza ku cyemezo cyo kutajya mu mishyikirano na M23 itari ikindi kitari u Rwanda rwiyoberanyije. [Sinzaganira na bo] n’ubwo bakwigarurira igihugu cyose bakagera ku muryango w’aho ntuye.”

Kinshasa ikomeje kurahira ko itazigera na rimwe ishyikirana na M23, mu gihe mu kwezi gushize leta ya Angola yandikiye u Rwanda irumenyesha ko iki gihugu cyemeye kuganira n’uriya mutwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba aheruka kubwira France 24 ko ibiganiro byonyine Kinshasa ishobora kugirana na M23 byaba mu rwego rw’ibya Nairobi isanzwe igirana n’indi mitwe yitwaje intwaro; gusa ubuyobozi bwa M23 buza kubyamaganira kure buvuga ko uyu mutwe udashobora kwemera kuvangwa n’indi mitwe y’inyeshyamba cyangwa indi yose igize ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa.