Politiki

U Bufaransa n’Ubwongereza birigucura umugambi wo kohereza ingabo muri Ukraine

Ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza byatangiye ibiganiro bishya ku bijyanye no kohereza ingabo muri Ukraine, mu rwego rwo gushyigikira iki gihugu kimaze imyaka irenga ibiri kiri mu ntambara n’u Burusiya.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2024, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ibihugu by’i Burayi bigomba gushyira ingabo muri Ukraine ngo ziyifashe mu rugamba. Gusa, uyu mugambi wanenzwe bikomeye n’umuryango uhuza Amerika n’u Burayi.

Nyuma y’icyo gihe, iki gitekerezo cyatangiye kugenda gituriza, ariko ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko uyu mushinga wongeye kuvugwa ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, aheruka kuganira na Perezida Macron mu Bufaransa. Ibyo biganiro byibanze ku buryo bwo kohereza abahanga mu gusana no gukora intwaro za gisirikare, ndetse no gushyigikira abasirikare bari ku rugamba.

U Burusiya bukomeje gushinja u Bufaransa kohereza abasirikare muri Ukraine. Perezida Vladimir Putin na we yigeze kuvuga ko Ukraine itabasha gukoresha ibisasu birasa kure mu gihe itafashijwe n’impuguke z’i Burayi.

Umwe mu basirikare b’u Bwongereza yagize ati: “Ibiganiro birakomeje hagati y’u Bwongereza n’u Bufaransa, hagamijwe gushyiraho ubufatanye mu bya gisirikare bugamije gushyigikira Ukraine no guharanira umutekano urambye i Burayi.”

Ibi bije nyuma y’uko u Bufaransa buherutse kwemerera Ukraine kurasa ku butaka bw’u Burusiya, hifashishijwe ibisasu bya SCALP-EG. Iki cyemezo cyakurikiye icyo Amerika yari yafashe cyo gutanga uburenganzira bwo gukoresha intwaro yari yageneye Ukraine.

U Burusiya bwo bukomeje kugaragaza ko bwiteguye gusubiza mu gihe cyose bwakomeza guterwa, cyane cyane ahatunganyirizwa intwaro n’ibikoresho bikoreshwa mu kurasa ubutaka bwabwo.