Imyidagaduro

Umuhanzikazi Adele yakoze ubukwe mu ibanga (Amafoto)

Umuhanzikazi Adele ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye yagiye akora, yemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yashyingiranywe na Rich Paul mu bukwe bwagizwe ibanga rikomeye nyuma y’imyaka ibiri batangiye inzira y’urukundo.

Adele yemeje iby’ubu bukwe ubwo yari mu gitaramo cy’urwenya cy’inshuti ye Alan Carr na we ukomoka mu Bwongereza bamenyanye mu 2008.

Izi ni inkuru zasakajwe na bamwe mu bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya cyateguriwe abantu 47.

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko ubwo bari bageze hagati mu gitaramo Umunyarwenya Alan Carr yabajije abacyitabiriye niba hari uherutse gukora ubukwe vuba aha, Adele ahagurukira hejuru yemeza ko yabukoze.

Ati “Adele yari yicaye inyuma yanjye n’inshuti ze, ntabwo yari yitaye ku bantu bashobora kumenya ko ahari, ubwo Alan Carr yari abajije niba hari uwakoze ubukwe vuba aha, Adele yasakuje cyane ati “Narabukoze” abantu bamwe batunguwe gusa byari byiza.”.

Adele na Paul batangiye gukundana mu 2021 nyuma y’imyaka mike bahuriye mu birori by’isabukuru y’inshuti yabo.

Uyu muhanzikazi avuga ko urukundo afitanye na Rich Paul ari rwo rukundo rumuryoheye yigeze kugira mu buzima bwe.

Rich Paul w’imyaka 41 asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gushakira isoko cyangwa akazi abakinnyi bakina Basketball, ni inshuti ikomeye cyane ya LeBron James ndetse ni nawe ushinzwe kumushakira amasoko. Uyu mugabo asanzwe afite abana batatu.

Adele Laurie Blue Adkins ni umuhanzikazi w’imyaka 35, afite umwana umwe w’umuhungu yise Angelo w’imyaka 10 yabyaranye na Simon Konecki. Aba bombi bari barashyingiranywe na Simon Konecki mu 2018 gusa mu 2019 bahise batandukana bahabwa gatanya mu 2021.