Politiki

Rubavu: Andi makuru Mashya kuri Gitifu wasezeye avuga ko agiye kwiga

Mu nkuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024,yavugaga ko mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiliba,Gitifu yanditse ibaruwa isaba guhagarika akazi ku mpamvu zo kujya kwiga,ndetse BWIZA dukesha amakuru yari yanavuganye n’uyu Gitifu Uwimana Vedaste avuga ko rwose impamvu yagaragaje mu ibaruwa ariyo nyakuri.

Iki Kinyamakuru cyahise kibona indi baruwa yanditswe n’Akarere ka Rubavu ku wa 22 Kanama 2024 yari yandikiwe Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyakiriba bigaragara ko Njyanama yari yatabaje akarere ku itariki 2 Kanama 2024 kubijyanye n’ibitagenda neza mu murenge birimo kubaka mu kajagari kandi uyu Uwimana Vedaste akaba ariwe biba biri ku mutwe.

Bimwe mu biri muri iyi baruwa biragira biti:” Ku ngingo ijyanye n’inyubako z’akajagari zigenda zigaragara mu murenge, aho mwafashe umwanzuro wo guhagarika abakuru b’imidugudu bagaragaje intege nke mu gukumira no guhagarika inyubako z’akajagari ndetse mukagaragaza bamwe mu bakozi b’akarere bakorera muri uwo murenge aribo SEDO Gikombe, SEDO Nyarushyamba, ushinzwe imiturire ku murenge na ES w’umurenge, ndabamenyesha ko aba bakozi bazashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire ku rwego rw’akarere, kugira ngo bakurikiranwe,…”

Uyu Gitifu Uwimana Vedaste kandi hari amashusho yigeze kugaragaramo arimo asenya inyubako,azisenyesha amaguru n’amaboko aho bamwe bahera bavuga ko iki gihe yari yatangiye kubona ko imyubakire y’akajagari yubatswe areba bishoboka ko yaba ayifitemo ukuboko.

Ibi byose rero n’ubwo we avuga ko agiye kwiga bishobora kugaragara nka bimwe mu byatuma yikura mu kibuga mbere y’uko akanama gashinzwe gukurikirana imyitwarire kamuhamagaza akagenda mbere