Nyamasheke: Yasambanyije Inka avuga ko yabitewe no kubura umukobwa umuhera ubuntu
Mu murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, umusore yasanzwe n’abaturage ari gusambanya inka y’abaturage abanza kwanga kuyivaho bakimubona, aho afatiwe, ntiyaruhanya yemera icyaha, avuga ko yumvaga ashaka imibonano mpuzabitsina kandi atabona umukobwa wamwemerera ku buntu kandi nta mafaranga yari afite.
Uyu musore witwa Enock, yafatiwe mu Mudugudu wa Nyagahinda mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Gihombo, nyuma yuko abagore babiri bamusanze ari gusambanya iryo tungo, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo.
Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko basanze yakuyemo ipantalo, yayirambitse kuri kiraro cy’iryo tungo, nyuma yo kukinjiramo ubwo yasangaga ba nyiraryo badahari, akarisambanya abanje kuryagaza.
Amakuru y’iki gikorwa, yanemejwe na Ntibazirikana Denys uyobora Akagari ka Gitwa, wavuze ko uyu musore akimara gufatwa n’inzego, yemeye ko yakoze iki cyaha.
Yagize ati “Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije, n’abo bagore batamubeshyera, basanze ari kuyisambanya yanga kubireka ngo ni uko bamubonye.”
Uyu muyobozi akeka ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, ku buryo akwiye kubanza gukorerwa ibizamini by’abaganga b’indwara zo mu mutwe.
Ati “Abaturage bahise bamukomezanya kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo ari ho afungiye, ibindi bikazagaragazwa n’iperereza.”
Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko ubwo uyu musore yajyaga gukorera amahano iri tungo, yabanje kurihendahenda kugira ngo abone uko akora ibye.
Umwe yagize ati “Yayisanze muri icyo kiraro cyubakishije ibiti gusa kidahomye atangira kuyagaza, iramwemerera iratuza, ahita atangira kuyisambanya nk’uko abagore babiri bamubonye bwa mbere babivuze.”
Aba baturage bo bavuga ko uyu musore yavuze icyamuteye gusambanya itungo. Umwe ati “Yatubwiye ko yumvise ashatse imibonano mpuzabitsina, abona nta mukobwa yahita abona n’uwo yabona yamuca amafaranga kandi ntayo afite, agahitamo iyo nka atari azi ko hari uhanyura muri ayo masaha ngo amubone.”