Politiki

Uwari ugiye kuba umudepite akaza gukurwa ku rutonde yakatiwe

Uwitwa Musonera Germain yakatiwe gufungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwategetse ko Musonera wari ugiye kuba Umudepite ariko akaza gukurwa ku rutonde agiye kurahira afungwa iminsi mirongo itatu y’agateganyo.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga mu iburanisha bwari bwavuze ko muri Jenoside yakorewe abatutsi Musonera yari atunze imbunda.

Bwavuze kandi ko uyu Musonera Germain ashinjwa Icyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside akekwa gukora igihe yari atuye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke.

Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 10 Nzeri 2024.

Urukiko Rwibanze rwa Kiyumba rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Musonera Germain akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994 ndetse b’ubufatanyacyaha.

Urukiko ruvuga ko rushingiye ku mvugo Musonera yakoresheje n’izo abatangabuhamya hari impamvu zatuma afungwa iyo minsi 30 y’agateganyo.

Rwemeje ko Musonera afungwa iyo minsi 30 mu Igororero rya Muhanga muri yemewe n’amategeko.