Politiki

Kenya: Bamwe mu bigaragambya bakajije umurego wo gutuza aruko Perezida Ruto yeguye

Imfu,ibihombo no kwangirika kw’ibikorwa remezo kubera imyigaragambyo biri mu bikomeje kuzamura umujinya w’Abanyakenya bagaragaza ko batoye Perezida William Ruto bamwizeye akaba amaze kubahemukira cyane.

Nyuma gato y’imyigaragambyo yamenetsemo amaraso, Perezida William Ruto wa Kenya yakomoje ku bugizi bwa nabi bwari muri ako kajagari, akangisha igisubizo gikomeye ku kwirara mu nteko ishingamategeko no gusahura kwinshi.

Ariko kugamburuzwa kwe ko ku wa gatatu ku bigize gahunda ye, kwanazanye no kwemera ko ahanini iyo myigaragambyo yari uburyo bwemewe n’amategeko bwo kugaragaza uburakari.

Yagize ati: “Byagaragaye ko abaturage bagitsimbaraye ku kuba bicyenewe ko twebwe tugira ibindi twemera.”

“Nyoboye leta, ariko nyoboye n’abantu, kandi abantu bavuze [icyo batekereza].”

Mu ngo, ikibazo cyibazwa ubu ni ukumenya niba abantu bemera ko kuba Ruto yakuyeho uwo mushinga w’ingengo y’imari bihagije.

Bamwe basabye ko imyigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa kane ikomeza ikaba, basaba ko Perezida yegura.

Iminsi iri imbere izagaragaza niba uburakari bwinshi bw’abaturage bwaracubye.

Hanze ya Kenya, Ruto azibaza uko aya makuba yagize ingaruka ku gihagararo cye mu mahanga.

Bamwe mu nshuti zikomeye z’igihugu cye mu rwego rwa dipolomasi n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye basabye Kenya kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bwo kwigaragambya mu mahoro.

Icyo gitutu gishobora kuba cyagize uruhare mu guhindura imvugo hagati y’ijambo yavuze ku wa kabiri n’iryo yavuze ku wa gatatu.

Wenda iyamaganwa ry’urugomo rwagaragajwe n’abashinzwe umutekano ba leta ye ryabaye ingenzi mu kugena igisubizo cya Ruto, cyo kimwe no kubona abantu babarirwa mu bihumbi bigaragambya bamwamagana.

Icyo ari cyo cyose cyatumye afata iyi nzira nshya, mu gihe nta myaka ibiri aramara ku butegetsi, ubu umurimo utegereje Ruto ni ukongera kubaka no kongera kwisuganya.

Ariko ibi bisize Perezida wa Kenya agiye gukurikiza gahunda y’ubukungu asa nkaho atemera.

Bamwe mu batavuga rumwe na Ruto bashobora kubona ubutumwa bwe bwo ku wa gatatu nk’itangazo ry’icyo ashaka gukora – isomo ryizwe mu buryo bugoye n’umutegetsi wacishijwe bugufi.

Ariko ku bandi, iyi ntsinzi ku bakomeye ishobora kongera imbaraga zo gukomeza guhangana n’ububasha bwa perezida.

Ndetse ibi byabaye bishobora kuba urugero n’ahandi muri Afurika.

Kubera ko nubwo kwisubiraho kwa Ruto amaherezo kwatewe n’ibirenze uburakari gusa bw’urubyiruko, na we ubwe yemeye ko urubyiruko rwa Kenya ari rwo rwacanye umuriro.

Nk’umugabane, Afurika ni yo ifite urubyiruko rwinshi cyane ku isi. Muri Afurika, hafi bitatu bya kane (3/4) by’abaturage bafite munsi y’imyaka 35.

Benshi muri bo bazabona ibyabaye ku wa gatatu muri Kenya nka gihamya ko hamwe no kwiyemeza guhagije, bashobora guhatira abategetsi babo kumva amajwi yabo.