Perezida Macky Sall ari i Kigali
Perezida Macky Sall wa Sénégal yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye umuhango wo gufungura Ikigo Nyafurika gikora inkingo.
Perezida Macky akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.
President of the Republic of Senegal H.E Macky Sall arrives in Rwanda for the inauguration of the BioNTech site.
He was received by the Minister of Finance and Economic Planning, Dr. Uzziel Ndagijimana. pic.twitter.com/rOYOR1RzJK— Government of Rwanda (@RwandaGov) December 17, 2023
Ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza ni bwo hateganyijwe umuhango wo gufungura ruriya ruganda rwa BioNTech Africa ruzajya rukora inkingo z’indwara zitandukanye ndetse n’imiti.
Perezida Sall uri mu banyacyubahiro bazawitabira, yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023 ubwo yari yitabiriye inama ya Women Deliver.
Tariki ya 4 Nyakanga 2023 bwo we na Perezida Kagame bari bagiranye ibiganiro i Dakar ubwo yari mu rugendo yerekeza muri Trinidad and Tobago.
U Rwanda na Sénégal bihuriye ku mushinga wo kubaka inganda zikora inkingo za Covid-19 n’indi miti muri Afurika.
Ni inganda zizubakwa i Kigali n’i Dakar ku bufatanye n’Ikigo BionTech ndetse na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank.
Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki ndetse n’amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004 n’ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016.
Hari kandi amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.